Angola yatangaje ko yatunguwe bikomeye kubona President Paul Kagame ahura na President Tshisekedi muri Qatar
Ngo kubwabo bagombaga guhurira muri Angola ngo apana muri Qatar.
Angola yamaze kugaragaza uruhande ihagazeho kugeze nubwo banga kubushake inshuro zirenga ebyiri zose kwandika ko leta ya Kinshasa izahura na AFC/M23. Bo bandikaga M23 gusa.
Nubwo AFC/M23 yabasubije mwibaruwa ya mbere ku butumire bababwira ko ari AFC/M23 atari M23 gusa.
Ku nshuro ya kabiri nanone banditse M23 aho kuba AFC/M23 yewe banandika nabi izina rya President Bisimwa ( banditse Bizimwa)
Kuba Angola ihengekeye kuri Congo, kandi u Rwanda nkigihugu nacyo gishaka kuvugana na Congo kubera FDLR, byagorana kwizera Angola.
AFC/M23 nayo kubera impamvu nanditse nabo byagorana kwizera Angola.
Nibashaka bahurire mwijuru, ikibazo ni aho guhurira? Cyangwa ni ibintu baganiraho? Igihita kikwereka ko ubuhuza bwa Angola bukemangwa