Banki Nasiyonali y’u Rwanda [BNR] iri gusaba abakire bafite amafaranga kuyiguriza binyuze mu cyitwa isoko ry’impapuro mpeshamwenda! BNR ifite izo mpapuro zingana na miliyari 20 z’amanyarwand zizamara imyaka irindwi! (Kuva mu kwa 12/2024)
Kwitabira kugura izo mpapuro mpeshamwenda byatangiye kuri 22/04 2025, bikazarangira ku ya 24/04/2025.
Leta ikeneye amafaranga menshi yo kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Utanga cash ugahabwa impapuro mpeshamwenda zo mu moko atatu:
(1) T-Bonds
(2) T-Bills
(3) T-Notes
T: bivuga Treasury(imali/umutungo)
Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko!
Uguze izo mpapuro arunguka?
Kuguriza leta cash ugura izo mpapuro ni amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.Ubusanzwe Leta ntiyambura ! NB: ubusanzwe! 😏
Ubusanzwe iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye. Birangira wungutse aruta ayo banki zisanzwe zakungukira ziyahunitse mu masanduku yazo! Ikindi aba arimo kubaka igihugu ibyo cyakubwiye ko kizayakoresha!
Leta y’u Rwanda yatangiye kwitabaza ubu buryo bwo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008 ariko ubu nibwo iyakeneye cyane kurusha mbere hose!
Ni bande bagura izi mpapuro ?
Ni uwo ari we wese ubishatse! Upfa kuba utazakenera cash yawe mbere y’igihe mwumvikanye!
Mu Rwanda ariko ababa barembuzwa n ni ibigo by’imari, iby’ubwishingizi, n’amakampani aba ahunitse amafaranga mu ma banki!
Kugura impapuro mpeshamwenda ntibyitabirwa cyane,baracyatinya n’ubwo urebye uko bwatangiye bugenda bwitabirwa kurusha mbere!
#ubukungu