🇮🇳🤝🇪🇺 Ubuhinde n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagiranye amasezerano akomeye 🇮🇳🤝🇪🇺 Ubuhinde n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagiranye amasezerano akomeye y’ubucuruzi!
India na EU batangaje amasezerano mashya y’ubucuruzi y’amateka, agabanya cyane imisoro ku modoka zitumizwa mu mahanga. Aya masezerano yashyizweho muri Mutarama 2026, aho umusoro w’imodoka muri India wagabanutse uva kuri 110% ujya kuri 40% ako kanya, kandi bikemezwa ko mu myaka iri imbere uzagera kuri 10% gusa.
Aya masezerano aje mu gihe EU, iyobowe na Ursula von der Leyen, iri gushaka abafatanyabikorwa bakomeye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere (Global South), igamije kugabanya kwishingikiriza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.
Ku ruhande rwa India, aya masezerano ayifungurira amarembo yo kubona imodoka n’ibindi bikorerwa mu Burayi bifite ireme, mu gihe na yo ihabwa amahirwe yihariye yo kugeza serivisi n’ibicuruzwa byayo ku isoko ry’i Burayi.
Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ari ingenzi cyane mu mugambi mushya wa EU wo kwigenga mu bukungu (economic sovereignty), ugamije guhangana n’ingamba zo kwikingira isoko ziri gufatwa na Amerika.
💬 Wowe ubona aya masezerano azagira izihe ngaruka ku bukungu bw’isi? Tanga igitekerezo cyawe!!

Wowe ubona aya masezerano azagira izihe ngaruka ku bukungu bw’isi?
Tanga igitekerezo cyawe!
@bienvenido info @bienvenudo.com