Select a date and time slot to book an Appointment
Date Of Appointment
Iyi foto yafatiwe ejo ubwo Corneille Nangaa yari yerekeje kuri stade ya Goma, ahabereye ibirori byo kwizihiza umwaka umwe AFC/M23 bafashe Kivu zombi. Igaragaza Nangaa, uyobora ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) afatanyije na M23, ari mu mutima w’abasirikare bafite imyitozo n’ibikoresho bidasanzwe.
Ubwo yatangazaga ko yinjiye mu nyeshyamba, benshi batekerezaga ko azaba umunyapolitiki uri inyuma y’ibiro. Ariko amafoto akomeje gusohoka agaragaza ko uyu wahoze ayobora CENI muri DRC ubu ari mu gikorwa cy’ingabo zifite discipline n’ubunyamwuga.
Abasirikare bamukikije bambaye imyambaro imwe kandi nshya, bafite ingofero za gisirikare (tactical helmets), imyambaro imurinda amasasu (plate carriers), n’imbunda zigezweho zifite ibikoresho byunganira. Bagaragaraho na radiyo zo gutumanaho, bigaragaza ko hari itumanaho ryihuse n’igenzura rya hafi ku mutekano we.
Uburyo bahagaze bwerekana “V.I.P Close Protection”: buri wese areba mu cyerekezo cye, bagahagarara mu ntera ituma bashobora kumurinda no kumuhungisha mu gihe byatunguranye. Imbunda zabo ziri mu “ready position”, bivuze ko biteguye gusubiza igitero mu kanya gato.
Iyi foto si impanuka; ifite ubutumwa bwo kwereka Kinshasa n’amahanga ko Nangaa afite umutekano uhagije kandi ko umutwe ayoboye ufite imbaraga n’imyitozo ya kinyamwuga. Muri make, agaragara nk’umuyobozi w’inyeshyamba urinzwe nk’umukuru w’igihugu mu bihe by’intambara.
Iyi “style” y’umutekano ubona kuri iyi foto ntabwo ari iy’inyeshyamba zisanzwe, ahubwo ni uburyo bw’uburinzi bw’abantu b’imena buzwi nka V.I.P Protection (Very Important Person) cyangwa mu rurimi rwa gisirikare bakunda kwita Close Protection.
Dore uko ubu buryo bukora n’impamvu bukoreshwa kuri Nangaa nk’uko bigaragara kuri iyo foto:
Style y’imyambarire n’ibikoresho (Tactical Gear)
Abasirikare ubona bamukikije bambaye Full Combat Gear. Ibi si imyambaro gusa, ahubwo ni igikoresho cy’akazi.
– Tactical Helmets & Communications: Ingofero ziba zometseho uburyo bwo kumva (headsets), bigatuma bavugana mu majwi yo hasi ariko bose bakumvana, bamenya vuba niba hari ikibazo.
– Bulletproof Vests (Plate Carriers): Imyenda ibarinda amasasu iba yometseho udusaho tw’amasasu n’ibindi bikoresho, kugira ngo bagire byose hafi.
Imyitwarire n’uburyo bahagaze (Bodyguard Formation)
Uburyo bahagaze bugaragaza amategeko yo kurinda:
– 360-Degree Coverage: Buri musirikare afite icyerekezo ashinzwe kureba (sector), kugira ngo Nangaa abe ari hagati mu gace kitwa Inner Circle.
– Distance (Intervaille): Bahagarara mu ntera ibafasha kudabangamirana mu gihe habayeho kurasana, ariko bakaba hafi bihagije kugira ngo bamuhishe cyangwa bamuhungishe byihuse.
Uburyo bwo gusubiza igitero (Counter-Attack)
Aba basirikare ntibarinda gusa, banashinzwe gupfubya igitero:
– High Readiness: Imbunda ziri mu ntoki (ready position), bivuze ko bakeneye amasegonda atarenze abiri kugira ngo basubize igitero.
– Intimidation Factor: Ubu buryo bugamije no gutera ubwoba umwanzi mbere y’igitero, bwerekana ko aba barinzi bitoje kandi bazi ibyo bakora.
Itandukaniro rya Military na Guerrilla
Iyi foto igaragaza umutekano wa kinyamwuga (professionalized security). Mu nyeshyamba zisanzwe, uburinzi buba buteye akavuyo, ariko hano hagaragaramo discipline ya gisirikare ikomeye (regulated military protocol), ishobora kwerekana imyitozo itanzwe n’inzobere mu by’umutekano.
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!
Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support