Event Details:
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye ku gihugu:
“Ubu bufatanye n’ikipe ya Atlético de Madrid bugaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwiyubaka nk’igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo ndetse n’iterambere ry’imikino ku rwego mpuzamahanga. Indangagaciro z’iyi kipe zirimo kwihangana, gukorana umurava n’ubuhanga bihuye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu. Binyuze muri ubu bufatanye, dufite intego yo kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ku bashoramari, abakerarugendo, no gushyigikira impano z’urubyiruko binyuze muri siporo.”
Óscar Mayo, Umuyobozi ushinzwe imari n’imikorere muri Atlético de Madrid, na we yavuze ko “Visit Rwanda” ari umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rw’iyi kipe rwo kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
“Duhora dushaka abafatanyabikorwa bafite ubushobozi n’icyerekezo mpuzamahanga kandi bifitanye isano na ruhago. Visit Rwanda ni urugero rwiza rw’ibyo dukeneye. Ni igihugu kiri mu nzira nziza y’iterambere, kandi nizeye ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.”
#bienvenudo # news # empire 🇷🇼
https://bienvenudo.com