By bienvenudo.com
6 hours ago
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Tariki ya 9 Nyakanga 2025 – Kigali, Rwanda- Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025, saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 AM), ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (O’Level) n’icya kabiri (A’Level) cy’amashuri yisumbuye byatangiye ku mugaragaro mu gihugu hose, Ni ibizamini bitegurwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Mu cyiciro rusange (O-Level), Abakandida 149,134 nibo biyandikishije, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722, mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), Abakandida 106,364 ari bo biyandikishije, barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe (abakobwa 55,435 n’abahungu 45,646), hamwe na 5,283 bigenga (abakobwa 3,382 n’abahungu 1,901).
EXAMINATION Results : https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul ( KUREBA AMANOTA )
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uburezi budaheza, MINEDUC yatanze ubufasha bwihariye ku bakandida bafite ubumuga 459 bo mu cyiciro rusange na 323 bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za “Braille” no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bafashijwe kwandika (scribes), ndetse bahabwa n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.
Ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2024/2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yasabye abana n’ababyeyi kugira uruhare mu migendekere myiza y’ibizamini. Yagize ati:
"Ababyeyi barasabwa gufasha abana kugera ku ishuri ku gihe; Abanyeshuri bazafatirwa mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo cyangwa mu rugomo bazahanwa."
Mu bigo binyuranye twasuye, icyizere cyari cyose mu maso y’abakandida, aho bamwe bavuga ko biteguye neza kandi bizeye gutsinda.
Ibi bizamini bizamara iminsi icumi, kuva kuwa 9 kugeza kuwa 18 Nyakanga 2025, bikazakorerwa mu bigo bikorerwaho ibizamini 1,595 hirya no hino mu gihugu.
VISIT TO ACCESS EXAMINATION RESULTS : https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul
18-08-2025 10:04 AM to 10-07-2027 10:04 AM
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!