Igikomangoma Al Waleed bin Khaled bin Talal, wamamaye mu izina ry' “Igikomangoma gisinziriye” muri Arabiya Sawudite, yitabye Imana nyuma yo kumara imyaka ikabakaba 20 muri koma.

By bienvenudo.com
Sun, 20-Jul-2025, 16:33

Igikomangoma Al Waleed bin Khaled bin Talal, wamamaye mu izina ry' “Igikomangoma gisinziriye” muri Arabiya Sawudite, yitabye Imana nyuma yo kumara imyaka ikabakaba 20 muri koma.

Ni mwene wabo wa Prince Alwaleed bin Talal, umuherwe uzwi cyane ku isi.

Yinjiye muri koma mu mwaka wa 2005 nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka, aho yakomeje kuba imyaka 19 yose. Mu gihe cyose cyashize, yabaye ikimenyetso cy’icyizere n’ubwihangane, abantu batari bake mu bihugu by’Abarabu bakomeje kumusabira amasengesho no kumwifuriza gukira.

Umuryango we watangaje inkuru y’urupfu rwe ku wa Gatandatu, uvuga ko ibikorwa byo kumushyingura bizabera i Riyadh ku Cyumweru.

Wifuza kuba uwa mbere usoma inkuru zacu?
Turi kuri WhatsApp! Jya ubona ibigezweho, kuri Politic, ubuzima, udushya n’ibitekerezo bigufasha mbere y’abandi.

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;