Ikamyo ifite pulake RL 4626 yari itwaye amakara yifashishwa mu gukora sima yari iyavanye muri Tanzania iyajyanye mu ruganda rwa Sima Nyarwanda (CIMERWA) ruherereye mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi wari uyitwaye ayipfiramo.
Kanamugire Fulgence, umwe mu bahise bahagera ikigwa, yabwiye Imvaho Nshya ko akurikije uburyo yaguyemo n’uburyo aho yaguye hasanzwe hacuramye cyane, akeka ko ari feri umushoferi yabuze kuko yahamanutse ahorera cyane, akubita umukingo,imodoka iragaruka ihita igarama mu nkengero z’umuhanda.

imvahonshya.co.rw