Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziteganya gusura ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku biro bikuru byaryo mu mujyi wa Goma.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko tariki ya 19 Werurwe 2025 ari bwo iri huriro ryakiriye ibaruwa y’izi mpuguke, irimenyesha ko zizarisura kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Werurwe.
Yagize ati “AFC/M23 yemeza ko yakiriye ibaruwa y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 19 Werurwe 2025, iyisaba kuzakira.”
Mu bizajyana izi mpuguke mu mujyi wa Goma harimo gusuzuma ibyifuzo bya M23 kuri Leta ya RDC, ihagarikwa ry’imirwano kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikomeze no gucyura impunzi ziri mu mahanga n’imbere mu gihugu.
Izi mpuguke kandi zizakusanya amakuru ajyanye n’ubufatanye bw’ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na CNRD-FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Biteganyijwe ko zizasuzuma imibereho y’abasirikare ba RDC n’abo mu yindi mitwe barambitse intwaro nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama na Bukavu tariki ya 16 Gashyantare.
Raporo zitegurwa n’izi mpuguke ni zo inzego za Loni zishingiraho zifata ingamba zitandukanye, zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu runaka, gusa akenshi zagiye zishinjwa kubogama kuko hari ubwo zatangaga amakuru kandi zitarageze aho zikwiye kuyakura.
From http://xn--igihe-7fd.com/ ✍️