Imyaka 18 mu ivugabutumwa, umwitero yahawe na Apotre Gitwaza no guhamywa na Uebert Angel: Ikiganiro na Prophet Ernest
@propheternestnyirindekwe ni umukozi w'Imana w'umunyarwanda umaze imyaka 18 mu ivugabutumwa, akaba ashumbye Itorero Elayono Pentecostal Blessing Church mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo Canada n'u Bubiligi.
Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yavukiye mu Majyepfo y'u Rwanda, atangira kuvuga ubutumwa kuva mu mwaka wa 2007, ibisobanuye ko ari umurimo amazemo imyaka 18. Yatangiye urwo rugendo nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi.
Agaragaza ko gukorera Imana mu rukundo no mu guca bugufi ari cyo kintu cy’ingenzi mu gutuma ubutumwa bw’Imana bugera kuri benshi, kandi ko umurimo w’Imana ugomba gukura mu mitima y’abakristu, ubafasha guhindura imyumvire no gukomera mu kwizera.
Mu rugendo rwe rw’umwuka, Prophet Ernest ushumbye itorero rikorera mu bihugu birimo Canada n'ibindi by'i Burayi, yagiye yigira ku nshuti n’abayobozi b’abanyabwenge mu by’Umwuka, barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza yita "umubyeyi we mu Mwuka". Ati: "Ni Umunyabwenge mvajuru kandi agakundisha ijambo ry’Imana abantu".
InyaRwanda: Uebert Angel wo muri Zimbabwe yigeze kugaragara avuga ko mu Rwanda hari umuhanuzi ukomeye, akaba yaravugaga wowe. Mwaba musanzwe muziranye, ni muntu ki kuri wowe?
Prophet Ernest: Umukozi w'Imana Uebert Angel ni umuyobozi uyobora itorero rya Good News Church ryo muri Zimbabwe. Yahishuriwe n’Imana izina ryanjye nk’uko Imana mu bushobozi bwayo ishobora gukora ibirenze iby’abantu badashobora kumva no gutekereza kuko nyine ari Imana.
Yahishuriye umubyeyi wari wagiye gusengera mu itorero ashumbye ko uwitwa “Ernest” ari we jye (kuko yabihamishije ifoto yari afite muri telefone ye) ko yamusengeye kandi ko Imana yumvise isengesho yasenze kuko Imana nkorera yumva gusenga igihe cyose tuyitakiye ikumva. Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose.