Inama y'Abagaba b'Ingabo ba SADC na #AFC_M23, kuri uyu wa Gatanu, yateraniye muri Serena Hotel i Goma, igamije kwiga ku bijyanye no kuvana Ingabo za SAMIDRC muri DRC by'ako kanya
AFC/M23 yatangiye gutegura ibisasu biteze mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.
Inzobere mu gutegura ibisasu ni zo ziri kwifashishwa kuri iki kibuga cy’indege cya Goma nkuko byatangajwe na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ku wa 28 Werurwe 2025,
Ni igikorwa gica amarenga ko iki kibuga cy’indege gishobora gufungurwa vuba kugira ngo cyorohereze imirimo abatanga serivisi z’ubutabazi zigenerwa abagizweho ingaruka n’imirwano mu burasirazuba bwa RDC.
Iki kibuga kinyanyagiyemo amakamyo menshi yasizwe n'ihuriro ry'ingabo za RDC
Abarwanyi ba M23 bagenzura iki kibuga kuva muri Mutarama 2025.