Israel Yagabye Ibitero Bikaze muri Gaza uyu Umunsi, Inyuma y’Igitero Cyahitanye Abantu 110 muri Rafah
Ku wa Gatandatu, ingabo za Israel zongeye kugaba ibitero bikomeye ku majyaruguru ya Gaza, byibasiye cyane agace ka Beit Hanoun n’inzu iherereye hafi ya Kaminuza ya Ki Islamu i Gaza City. Ni ibitero byakurikiye icyabaye ku wa Gatanu, cyari kimaze kuba icya kinyamaswa kurusha ibindi muri iyi ntambara, aho abantu 110 bahasize ubuzima, barimo 34 bari bategereje imfashanyo ku kigo cya GHF (Gaza Humanitarian Foundation) giherereye i Rafah, mu majyepfo ya Gaza.
Abatangabuhamya bavuze ko aho hantu h’i Rafah harimo imiryango itagira kivurira, abagore n’abana bari bateraniye aho batekerezaga ko ari agace kizewe, bategereje ibiribwa n’imiti. Icyakora, mu kanya nk’ako guhumbya, ibisasu bya Israel byabishe, bihindura ahari hategerejwe ubuzima agace k’amarira.
Imiryango mpuzamahanga nka ONU, Médecins Sans Frontières na Human Rights Watch, imaze kunenga bikomeye ibi bitero, ivuga ko Israel iri gukoresha imbaraga z’umurengera kandi igambiriye gutera ubwoba abasivili. Abayobozi ba Gaza nabo bashinja Israel kugaba intambara ititaye ku buzima bw’abantu batari mu gisirikare.
Iyi myitwarire ikomeje guteza impagarara ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi bisaba guhagarika ibitero byibasira abaturage no kongera gusubukura ibiganiro by’amahoro hagati ya Israel na Palestina. Icyakora, nta kimenyetso kiragaragara ko impande zombi ziteguye kuganira vuba aha.
Wifuza kuba uwa mbere usoma inkuru zacu?
Turi kuri WhatsApp! Jya ubona ibigezweho, kuri Politic, ubuzima, udushya n’ibitekerezo bigufasha mbere y’abandi.
Website https://bienvenudo.com