Ku munsi w'ejo umugaba mukuru w'Ingabo z'U Rwanda akaba n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC 𝐆𝐞𝐧 𝐌𝐊 𝐌𝐮𝐛𝐚𝐫𝐚𝐤
ari kumwe na Chairman wa APR FC 𝐁𝐫𝐢𝐠 𝐆𝐞𝐧 𝐃𝐞𝐨 𝐑𝐮𝐬𝐚𝐧𝐠𝐚𝐧𝐰𝐚 basuye ikipe mbere yo gukina na Rayon Sports uyu munsi.
Ubutumwa Umuyobozi w'icyubahiro yabageneye:
"Nizeye ko ejo amanota azataha iwacu kuko ubushobozi murabufite kandi murabizi ko iyo mutsinze buri mukino hari ibyo mugenerwa ariko by’umwihariho mwatsinda uyu mukino hari ibyange nange mba mbahishiye kandi nubu rwose ntibyahindutse, agaseke kari hariya mwe nimwitware neza ejo ubundi nange nkore ibyo mpora mbemerera.
Abasanzwe hano murabizi ko muri iki gihe k’lgisibo Rayon itaradutsinda na rimwe ejo rero bikomeze gutyo mudushimishirize Abakunzi ba APR F.C, n’ Ingabo z’ u Rwanda kandi twese tuzaba tubari inyuma
Mbifurije amahirwe masa".
APR F.C, Intsinzi Iteka.