Event Details:
Congo yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya u Rwanda
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, yatangije ubukangurambaga bwiswe “Congolais Telema”, bugamije kurwanya u Rwanda no guhindanya isura yarwo mu ruhando mpuzamahanga.
Ubu bukangurambaga, busobanura ngo “Abanye-Congo, muhaguruke”, bwatangijwe ku wa 1 Werurwe 2025.
Kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu (RTNC), Minisitiri Suminwa yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kunganira urugamba rwa gisirikare, dipolomasi, itangazamakuru, ubukungu ndetse n’ubucamanza.
Yavuze ko batazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda rushaka kugabanyamo igihugu cyabo kabiri no gusahura umutungo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Suminwa yanavuze ko Abanye-Congo aho bari hose ku isi yose bakwiriye kumva ko kurengera igihugu cyabo ari inshingano zabo.
Yasabye n’abakiri bato guhaguruka kugira ngo bahangane n’u Rwanda, igihugu bahora bashinja ibibazo byose bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ati “Muhaguruke kugira ngo dushyigikire ubumwe bwacu, agaciro kacu, ubwoko bwacu butandukanye, n’ahazaza hacu”.
Yarondoye intara zose za Repubulika ya Demokarasi ya Congo akoresheje Igifaransa n’Ilingala, asaba abazituye guhagurukira u Rwanda.
Yavuze ko abagize guverinoma ya RD Congo bakusanyije amafaranga angana na 1.201.300.000 FC yo gufasha mu rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 batwerera u Rwanda.
Ubukangurambaga bwatangijwe na Suminwa buje nyuma y’ubwatangijwe muri Gicurasi 2021 na Sama Lukonde, yasimbuye kuri uyu mwanya, bwiswe ‘Bendele Ekweya Te’.
Byitezwe ko buzanyuzwamo icengezamatwara ry’urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside, gushyigikira ingabo za FARDC zikorana na FDLR, n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi birimo no guhindanya isura y’u Rwanda mu mahanga.
# BEINVENUDO NEWS