Ndayishimiye yunguka iki muri politiki ye iyo aharabitse ingabo z'u Rwanda?
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwibasira u Rwanda n’Ingabo zarwo, azishinja kuba inyuma y’imitwe ya RED Tabara na AFC/M23, amagambo benshi basanga ari ibinyoma bigamije kuyobya umuryango mpuzamahanga no guhishira uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi yabivuze mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Hariana Verás Victória, uzwiho kwegera no gushyigikira ubutegetsi bwa RDC. Iki kiganiro cyatambutse kuri radiyo na televiziyo bya Leta ya Congo (RTNC), kimara iminota 47, kikaba cyiganjemo amagambo yibasira u Rwanda.
Mu gihe umunyamakuru yabazaga mu Cyongereza, Perezida Ndayishimiye yasubizaga mu Gifaransa, akagerageza kugaragaza u Rwanda nk’intandaro y’ibibazo by’umutekano muke mu karere, arushinja kudashyigikira amahoro, nyamara yirengagiza uruhare rw’igihugu ayoboye mu gufatanya n’Ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro mu bikorwa byibasira abasivili, by’umwihariko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Kuvuguruza amasezerano y’amahoro agamije kuyobya
Ndayishimiye yemeye ko u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro yabifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ahita anayavuguruza, avuga ko nta musaruro yatanze. Yavuze ko nyuma yo kuyasinya, intambara yakomeje, bityo agashinja u Rwanda kuyica.
Icyakora, imirwano yavuzwe yabereye mu Kibaya cya Ruzizi no mu nkengero z’Umujyi wa Uvira, aho AFC/M23 yinjiye igamije kurengera abaturage bari bamaze igihe kinini bakorerwa ihohoterwa n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’iza Burundi, FDLR na Wazalendo. Ibi bigaragaza ko amagambo ya Ndayishimiye ashinja u Rwanda atagamije gushaka umuti w’ikibazo, ahubwo ari ugushakira impamvu zo guhishira ibiri kubera ku butaka bwa RDC.
Ndayishimiye yagerageje kugaragaza ko ikibazo nyamukuru atari akarengane k’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ahubwo ko gishingiye ku Rwanda ngo rudashaka amahoro. Yavuze ko yahuye na M23 inshuro nyinshi, ikamubwira ko ishaka amahoro, ariko akemeza ko hari “undi uyiyobora inyuma”, asobanura ko ari u Rwanda.
Aya magambo agaragaza uburyo uyu mukuru w’igihugu akomeje kwirengagiza impamvu-muzi y’intambara, ari yo ivangura, itotezwa n’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri RDC, maze akayihindura ikibazo cyo gushinja u Rwanda, bityo agashyigikira ku buryo buziguye ihohoterwa rikomeje gukorwa.
Mu magambo yakurikiyeho, Ndayishimiye yageze aho ashinganisha Ingabo z’u Rwanda ku mutwe wa RED Tabara, avuga ko RED Tabara na M23 ari “intwaro z’u Rwanda”, ndetse ko bitagoranye gutandukanya iyo mitwe n’Ingabo z’u Rwanda kuko ngo “ari bamwe”.
Ibi ni uguharabika ku mugaragaro Ingabo z’igihugu gifite ubusugire n’ubuyobozi bwemewe, bikaba binyuranyije n’inshingano n’indangagaciro zikwiye umukuru w’igihugu, by’umwihariko igihugu gihana imbibi n’u Rwanda kandi kigomba kubahiriza amahame y’imibanire myiza.
Ni ngombwa kwibutsa ko RED Tabara ubwayo ivuga ko irwanira impinduka za politiki mu Burundi no gushakira umuti ikibazo cy’impunzi, ibintu Ndayishimiye ahora ahakana, akabigereka ku Rwanda aho kwiyibaza ku miyoborere y’igihugu ayoboye.
Mu kiganiro cye, Ndayishimiye yanongeye gushimangira ubufatanye bwe na Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko u Burundi na RDC bisangiye amateka n’inyungu. Icyakora ntiyigeze agaruka ku bufatanye bw’izo Leta zombi mu guha umwanya FDLR — umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi — no mu bikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.
Kwerekana u Rwanda nk’“umwanzi w’amahoro” mu gihe u Burundi bukomeje kohereza ingabo muri RDC, zigafatanya n’imitwe igira uruhare mu bwicanyi no mu guhungabanya umutekano w’akarere, ni uburyo bwo kuyobya ukuri no gushaka kubaka ishusho y’ibinyoma ku ruhando mpuzamahanga.
Amagambo ya Perezida Ndayishimiye agaragaza politiki ishingiye ku gushinja no guhimba umwanzi wo hanze, aho kwemera no gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cye n’uruhare igihugu ayoboye gifite mu bibazo by’umutekano muke mu karere. Guharabika Ingabo z’u Rwanda no kuzisanisha n’imitwe yitwaje intwaro ni intambwe iteje impungenge, ishobora kurushaho guteza umwuka mubi no kudindiza inzira y’amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.