Nyuma y'iminsi avugwaho inkuru zitandukanye, Uwase Muyango yagiriye inama abakobwa n'abandi bihutira gushaka kuba ibyamamare bibwira ko ari ibintu byiza, agaragaza ko ari ibintu bisaba umutima ukomeye, abagira inama yo gutekereza kabiri.
Ibi Miss Muyango yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagramstory), yavuze ko ubwamamare butuma ugera kure, ugakuramo amafaranga ibintu bikamera neza ariko nanone bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.
Yakomeje agira inama abantu bifuza ubwamamare ko bakwiye kubanza gutekereza kabiri bakareba ku buzima bwabo bwo mu mutwe mbere yo kubijyamo, kuko ku mbuga nkoranyambaga nta kindi kihaba uretse igitutu, urukundo rw'ikinyoma, amazimwe, gucirwa imanza n'abantu batakuzi, ibyo byose bikaba byakubuza amahoro.
Yabagiriye inama ko niba ugira umutima woroshye, byaba byiza ubiretse kuko iyi Si yakurya uri muzima. Akomeza avuga ko hari izindi nzira nyinshi zo gukoreramo amafaranga kandi ukagera kure bitagusabye gutamba amahoro yawe nk'igitambo ku bantu bazi izina ryawe ariko batazi inkuru (amateka) yawe.