Nyuma y’uko Perezida Museveni atangaje ko Eddy Kenzo ari umwana wa Chefe Ali wabaye umusirikare wa NRA mu rugamba rwo mu 1981 kugeza mu 1986, uyu muhanzi yahishuye uko yamaze imyaka myinshi yita se umugabo utaramubyaye.
Ibi Eddy Kenzo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’uko Perezida Museveni amugarutseho agahamya ko ari umwana w’uyu musirikare uri mu bari bakomeye mu rugamba rwo kubohora Uganda.
Muri iki kiganiro Eddy Kenzo yavuze ko yavutse ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi wari warimukiye muri Uganda ahitwa i Masaka, akurira mu muryango urimo umugabo witwa Hassan Kiwalabye, yitaga se ndetse afite n’abo yitaga abavandimwe.
Eddy Kenzo wakuze azi ko uwo mugabo ari we se umubyara, yavuze ko yakunze kujya yumva andi makuru y’uko yaba afite undi mubyeyi.
Nyuma y’uko uyu yitaga se yitabye Imana mu 2012, Eddy Kenzo yahishuye ko yaje gufata icyemezo cyo kujya gushaka igice cy’umubiri w’uyu musaza akijyana i Dubai gukoresha ibizamini bya ADN, asanga atari se umubyara.
Eddy Kenzo yagaragaje ko nubwo yasanze uyu mugabo atari se umubyara, ariko yakomeje kumufata nk’umubyeyi we cyane ko ari umugabo wa nyina umubyara.