PEREZIDA Yoweri Kaguta Ntihihaburwa MUSEVENI yafunguye imipaka imihuza na RDC mu bice M23 yafashe

By bienvenudo.com
Thu, 10-Jul-2025, 18:26

#Bienvenudo🇷🇼
MIPAKA ihuza Uganda na M23 President MUSEVENI afashe umwanzuro WO kuyifungura kugirango habeho ubucuruzi kubaturage bari mubice bigenzurwa na M23 nibice BYA Uganda.

President MUSEVENI Mbere 2022 ubwo M23 yafataga ibi bice BYA BUNAGANA na Shasha Leta ya CONGO Yasabye Uganda gufunga Imipaka NGO Kubera ko ntabakozi ba leta ya CONGO babagayo IKINDI bikaba byari mumaboko ya M23 ibi byatumye President MUSEVENI ayifunga kugirango akomeze kugirana UMUBANO mwiza na Leta ya CONGO. Kugeza ubu President MUSEVENI Yafashe umwanzuro wo gufungura Imipaka bigaragaza UMUBANO mwiza urihagati ya Leta ya Uganda na M23 .

Bunagana ku ruhande rwa RDC igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Kamena 2022. Ku icyo gihe, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga uyu mupaka mu rwego rw’ubucuruzi, igamije gusigasira umubano mwiza ifitanye na RDC.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa 9 Nyakanga 2025 yatangaje ko Museveni yategetse ko umupaka wa Bunagana n’indi yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 ifungurwa.

Ubutumwa bwa Gen Muhoozi bwanyujijwe ku mwunganizi we, Col Chris Magezi, bugira buti “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF yavuze ko imipaka yose ikoze ku bice bigenzurwa na M23 igomba guhita ifungurwa. Iyo ni Bunagana, Ishasha n’indi.”

Gen Muhoozi wafashe ikiruhuko cyo kudakoresha urubuga X, yakomeje ati “Nta gikwiye kubuza abantu gucuruza. Tuzakora iperereza ku bayobozi bose bahagaritse ubu bucuruzi.”

Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi ashingiye ku ibwiriza rya Perezida Museveni, yasabye abayobozi b’abasirikare bose bakorera muri ibi bice byo ku mupaka kwemerera abantu bakambuka, bagakora ubucuruzi mu bwisanzure.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2025, umupaka wa Bunagana wafunguwe ku mugaragaro n’abayobozi bo muri Uganda bahagarariwe na Meya w’akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, wari uherekejwe n’abashinzwe umutekano.

Bizimana yasuhuje abatuye i Bunagana, abasobanurira ko politiki idakwiye guhagarika ubucuruzi bukorwa hagati y’abatuye mu bihugu byombi, bityo ko ari yo mpamvu uyu mupaka wafunguwe.

Yagize ati “Nejejwe n’iki gikorwa cyo gutuma abantu bongera gucuruza. Ibi twari twarabisabye kuko ubucuruzi ntaho buriye na politiki, abantu bifuza kubana, bagasangira ibyabo nta we ubahagaze hejuru kuko ni bo turi kuvunikira.”

Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, yashimye Museveni wafashe icyemezo cyo gufungura iyi mipaka, agaragaza ko umuyobozi mwiza nka we ashyira imbere abaturage.

Ati “Mureke dushimire Nyakubahwa Yoweri Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda, ku bw’icyemezo yafashe cyo gufungura imipaka yose yo mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bigaragaza ubuyobozi bufata inshingano, bugashyira imbere abaturage mu bikorwa bya politiki.”

Icyemezo cya Perezida Museveni gisobanuye ko imipaka yose ikoze ku bice bigenzurwa na AFC/M23 ifunguye kuko uwa Goma, Bukavu na Kamanyola na yo isanzwe ikora.


BIENVENUDO #BienvenudoTV# 

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;