Myugariro Ibrahim ‘Bacca’ Abdallah Hamad ukinira Yanga SC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania, yazamuwe mu ntera mu gisirikare cya Zanzibar aho yari asanzwe ari Corporal, ahabwa ipeti rya Sergeant.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yashimiwe ubwitange n’ikinyabupfura akomeje kugaragaza haba mu kibuga no hanze yacyo.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, aho ubuyobozi bw’igisirikare cya Zanzibar bwemeje ko yazamuwe mu ntera nk’icyemezo gifite aho gishingiye ku mico myiza n’ubunyamwuga byamuranze mu mirimo ye.
Bacca uzwiho gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo amaze igihe ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Yanga SC, ikipe iri mu zihagaze neza muri Tanzania ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse kuba umusirikare, ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gufasha Yanga SC kugera mu mikino ya nyuma ya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2023, ndetse no mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League mu mwaka wa 2024.
Uyu myugariro yahawe ipeti rishya mu gihe Yanga SC ikomeje guhatanira kwegukana shampiyona ya Tanzania, ndetse n’ibikombe byo ku rwego rwa Afurika.
#umunsisports