Tariki 09 Mata 1994 , nubwo Abafaransa bakoze "Operation AMARYLLIS "yateranye Abatutsi mu Maboko y' abicanyi .

By Bienvenudo.com
Thu, 10-Apr-2025, 09:47

Tariki ya 09 Mata 1994, Nibwo Abafaransa bakoze "Opération Amaryllis" yatereranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi.

SOMA IYI NYANDIKO UMENYE UKO OPERATION AMARYLLIS YAGENZE

Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise « Opération Amaryllis » yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe. 

Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo. Ubundi basiga Abatutsi benshi kukibuga cya Kanombe babasigiye Interahamwe.

Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.

Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda basabye ko abo bashakanye n’abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y’u Bufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

Nyamara, ambasade y’u Bufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w’uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho na Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’u Bufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zikabica.

Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko u Bufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’u Rwanda bayobowe na Major Bernard Ntuyahaga.

Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu izahoze ari ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.

Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felicien Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikorwa rya Jenoside.

Abo bagaragara mw'ifoto ni Félicien Kabuga na Ferdinand Nahimana n'ingabo z'Abafaransa babahungishije

# IGIHE#Kwibuka#Bienvenudo#Kiigali Genocide Memorial # Itangazamakuru# News

Categories:

BEINVENUDO NEWS

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;