by Bienvenido Info
October 28th 2025.

Theo Bosebabireba ukomerewe yahawe Miliyoni 1 Frw n’Itorero riyoborwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yahawe Miliyoni 1 Frw n’Itorero riyoborwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo mu rwego rwo kumufasha mu burwayi bw’umugore.
Uramutse  ukurikira ibitangazamakuru bitandukanye ntabwo wabura kuba uzi ko Theo Bosebabireba afite ikibazo kimukomereye aho umugore we Mushimyimana Marie Chantal arwaye uburwayi bw'impyiko kuva mu Ugushyingo 2024. 

Amaze igihe akorerwa 'Dialyse' inshuro eshatu mu cyumweru, kugeza magingo aya. "Dialysis" ni uburyo bwo gusukura amaraso iyo impyiko z’umuntu zitagikora neza.

Mu buryo busanzwe, impyiko zikora akazi ko gukura imyanda mu maraso, kugenzura urugero rw’amazi n’imyunyu mu mubiri no gukora imisemburo, hormones, ifasha umubiri gukora neza. Iyo impyiko zananiwe gukora, amaraso yuzuramo imyanda. Dialysis ikoreshwa nk’“impyiko z’inyuma” kugira ngo iyo myanda ikurwemo, bigatuma umuntu akomeza kubaho.)

Umugore wa Theo Bosebabireba, Mushimyimana Marie Chantal, ubu ni bwo buryo bumufasha kubaho, kandi bwishyurwa ijana ku ijana, ntibukorana na mituweli. Icyakora, aramutse ahawe impyiko, yasubira mu buzima busanzwe. Kugeza ubu uzamuha impyiko yamaze kuboneka, hategerejwe ko ayishyirwamo.

Mu minsi yashize Theo Bosebabireba yavuze ko mu kwezi kumwe yishyura amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw) mu kwezi, akaba asabwa mu kwishyura serivisi zose harimo na diyalize. Yavuze ko ibi bimushyira mu madeni cyangwa bikamusaba ubufasha bw’abantu kugira ngo abone uko akomeza kuvuza umugore we.

Iyi ni yo mpamvu Urusengero rwitwa CityLight Foursquare Church ruherereye Kimironko ruyoborwa na Bishop. Prof. Fidele Masengo rwamuhaye Miliyoni 1 Frw mu rwego rwo kumufasha. Umugore w’umuyobozi warwo, Pastor Solange Masengo ni we wagize iki gitekerezo, itorero ricyakirana yombi.

Theo Bosebabireba yashimiye iri torero nyuma yo guhabwa aya mafaranga. Ati: ”Ndashimira iri torero,



Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support