UBUSHINWA BWANZE IGITEKEREZO CYA TRUMP CYO GUSIMBURA ONU (UN) 🌍
Igihugu cy’u Bushinwa (China) cyatangaje ku mugaragaro ko kitemera igitekerezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo gushyiraho umutwe mushya witwa “Board of Peace” ushobora gusimbura Umuryango w’Abibumbye (ONU). China yemeje ko izakomeza gushyigikira no gukorera ku mategeko n’inshingano za ONU uko byahoze.
Ibi bije nyuma y’uko Trump atangaje uyu mutwe muri Mutarama 2026, mu nama ya World Economic Forum i Davos, aho yavuze ko ONU yananiwe gusohoza inshingano zayo uko bikwiye, bityo “Board of Peace” ikaba yayisimbura.
Uyu mutwe wabanje kugamije gukurikirana ibikorwa byo kongera kubaka Gaza nyuma y’intambara, ariko nyuma wagutse ugamije kwita ku mutekano n’amahoro ku isi hose. Trump yiyise umuyobozi uhoraho w’uyu mutwe.
Gusa, uyu mushinga wakomeje guteza impaka, cyane ko bivugwa ko igihugu cyifuza kuba umunyamuryango uhoraho kigomba gutanga miliyari 1 y’amadolari, ibintu byatumye bamwe bawita “club igurwa n’amafaranga”.
Nubwo China yahawe ubutumire bwo kuwujyamo, Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko uko ibintu byahinduka kose ku isi, China izahora iharanira ko ONU iguma kuba ishingiro ry’imiyoborere mpuzamahanga, bigaragaza umwiryane uri kwiyongera ku miyoborere y’isi.
🗣️ Wowe urabibona ute? Board of Peace yasimbura ONU koko?