Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, Laurent Nunez bidasubirwaho yasabye ko abateguye igitaramo cyiswe 'Solidarité Congo' tariki 07 Mata, bagomba kugihagarika bakakimurira ikindi gihe kandi ko bitabaye ibyo agomba gushyira mu bikorwa ingamba zo kugikumira.
Bienvenudo.com
Ibi bikubiye mu butumwa ubuyobozi bwa Polisi y'Umujyi wa Paris bwashyize ku rubuga rwa X, bwasubizaga itangazo Meya w',uyu Mujyi, Anne Hidalgo aherutse kwandikira Umuyobozi wa Polisi amusaba gukumira igitaramo umuhanzi Maître Gims ukomoka muri DRC ateganya guhuza n’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gitaramo cyitiriwe gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC. Abagiteguye basobanuye ko iyi nkunga izashyikirizwa ishami rya Loni rishinzwe abana, UNICEF, kugira ngo bayigeze ku bo yagenewe.
Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ryamaze kwitandukanya na gahunda zose z'icyo gitaramo ndetse kandi ko itazakira inkunga izakivamo.
Umuhanzi w’Umunye-Congo, Maître Gims wateguye icyo gitaramo, asanzwe yibasira Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda bityo hakaba hari impungenge ko agamije kucyifashisha mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.