Umugore rukumbi uzwi warwanye inkundura ari muri Guverinoma ndetse agahangana na Habyarimana bikomeye.( Abandi babikoraga ni abari muri RPF nkaba Inyumba nabandi)
Madame Uwilingiyimana yinjiye muri politiki mu 1992 mu ishyaka ritavugaga rumwe n'ubutegetsi, mu kwezi kwa kane muri 1992 uwari Minisitiri w'intebe Dismas Nsengiyaremye yagize Madame Agathe Minisitiri w'uburezi (1992-1993).
Madame Agathe yangaga agasuzuguro ndetse yazanye impiduramatwara muri ministeri y’uburezi
Kuko nka Minisitiri w'uburezi, akiyijyamo yahise aca politiki y'iringaniza mu mashuri - aho imyanya mu mashuri yisumbuye n'amakuru yatangwaga hagendewe ku turere - akayisimbuza guhabwa umwanya bitewe n'imitsindire y'umunyeshuri ku giti cye. Habyarimana ntibyamushimishije ndetse iyi gahunda nyiyajyaho ngo ihame neza.
Madam Agathe yaje kuba Minisitiri w'intebe muri guverinoma yari ihuriweho n'amashyaka menshi,(1993-1994).
Yari Minisitiri w'intebe kugeza igihe amasezerano ya Arusha yagombaga gushirwa mubikorwa ndetse yashize igitutu kuri Habyarimana kugirango yubahirize ayo masezerano.
Nk’uko byateganywaga n’amasezerano ya Arusha, ishyaka rya MRND ryari ryahawe umwanya w’Umukuru w’Igihugu, abaminisitiri batanu n’abadepite 11. FPR na yo yari ifite abaminisitiri batanu harimo na Minisitiri w’Intebe wungirije n’abadepite 11.
Andi mashyaka nka PSD, MDR na PL yari afite imyanya ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’umwungirije, Minisitiri w’intebe, hakiyongeraho n’abaministiri. Uretse ishyaka rya CDR, andi mashyaka yose yari afite abaminisitiri 11 n’abadepite 37.
Habyarimana yanze kurahiza aba bose kuberako ishyaka CDR ritarimo kandi CDR itaremeraga amasezerano ya Arusha.
Mama Agathe yaje kwicwa igihe Genocide Yakorewe abatutsi yari itangiye maze yicwa kubera ibitekerezo bye. Ntiyishwe wenda ko ari umututsi, yishwe gusa kubera ibitekerezo bye byiza ndetse no kwanga ivanguramoko. Kubera ko Genocide yari yarateguwe, uwitambikaga wese bamukuraga munzira.
Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe abatutsi, nzakomeza kubasangiza amateka.
Ejo nzatangira uko operation yo kuyihagarikaga mu gihugu hose yatangiye.
#bienvenudo#empire# uwingiyimana agatha#hero