Umuhanzi @lionel_sentore yishimiye guhura na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Lionel Sentore agaragaza ko kuwa 25 Nyakanga ari umunsi mwiza kuri we agaragaza ko yishimiye guhura na Amb Olivier Nduhungirehe yise inshuti y'Urubyiruko na gakondo.
Ati "Ku gicamunsi cya none (tariki 25 Nyakanga 2025) natewe iteka no kwakirwa na Nyakubahwa Min. Olivier Nduhungirehe inshuti y’ urubyiruko na gakondo yacu iwacu n’iyoo!!"
Uyu muhanzi Lionel Sentore ari mu myiteguro y'igitaramo kizamurikirwamo album yise "Uwangabiye" yibanda ku muco, urukundo n’ishimwe.
Ni igitaramo azahuriramo n’abahanzi barimo Jules Sentore, Ruti Joel n’Itorero Ishyaka ry’Intore, kizabera muri Camp Kigali ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025
Iyi ndirimbo "Uwangabiye" yitiriye album iri mu ndirimbo z'amateka kuri Lionel Sentore dore ko mu 2024 Perezida Kagame yagaragaje ko ayikunda ndetse bihesha uyu muhanzi amahirwe yo kuramukanya nawe.
#bienvenudo.com