Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, yasabye umukunzi we Georgina Rodríguez ko yamubera umugore. Aba bombi batangiye gukundana mu 2016 ndetse bafitanye abana babiri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025, ni bwo Georgina Rodríguez yashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagaram, bwerekana ko yamaze kwambikwa impeta.
Ni ifoto itagaragaza amasura ya bombi ariko amaboko agararaga, ndetse urutoki rwa Georgina rwari rwambaye impeta nk’ikimenyetso cy’uko yasabwe na Ronaldo kumubera umugore.
Mu magambo aherekeza iyo foto yagize ati “Navuze yego bya none ndetse n’ibihe bidashira.”
Ronaldo na Georgina bahuriye mu mujyi wa Madrid muri Espagne ubwo uyu mugore yakoraga mu iduka ricuruza imyenda rya Gucci mu Mujyi wa Madrid, kuva ubwo batangira kugirana umubano wihariye.
Mu 2017, Rodriguez yabyaranye na Cristiano umwana wa mbere, mu 2022 babyarana undi umwe, bakiyongera ku bandi batatu uyu mugabo yari asanganywe baba batanu.
Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ari mu bakinnyi b’ibihe byose kuko yatwaye ibikombe byinshi mu byo yakiniye, bikiyongera kuri Ballon d’Or eshanu zimugira uwa kabiri wabikoze mu mateka nyuma ya Lionel Messi ufite umunani.