Umunyamideli Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model yagaragaje ko ari ibyishimo bidasanzwe kuba we n'umugabo we Hatzir barungutse umwana, ashimira Imana kubwo kwagura umuryango wabo.
Ku wa 1 Mutarama 2026, nibwo Isimbi model yibarutse imfura ye Shaul Hatzir, akaba ubuheta bwe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Isimbi Model yagaragaje ko ari Imana yabikoze, ati Imana yabikoze nanone."
Yifashishije kandi umurongo wo muri Bibiliya, 1 Samweli 1:27
“Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.”
Isimbi Model yakomeje ashimira umugabo we kuba yaramubaye hafi muri uru rugendo.
Ati "Mwami wanjye, Warakoze kuhaba mugabo uruta abandi bose ku isi, ntago wigeze untesha umutwe muri iki gihe twari dutegereje, wambaye hafi umfata neza n'ubwo byari bigoye. Wahoraga umbwira ngo 'Mukundwa tuza, bizaba nugabanya kubitekereza cyane'. Wari mu kuri."
Isimbi Model yakomeje abwira umugabo we ko yishimiye urugendo rushya bagiye gufatanya, akomeza amubwira ko amukunda.
