Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yasabwe anakobwa n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori binogeye ijisho, ndetse anasezerana imbere y’Imana.

By bienvenudo.com
yesterday

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yasabwe anakobwa n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori binogeye ijisho, ndetse anasezerana imbere y’Imana.


Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Byahuje inshuti, abavandimwe, ibyamamare, abo mu miryango y’aba bombi n’abandi batandukanye.

Byari biyobowe na Mc Lion Imanzi wamamaye cyane mu kuyobora ibirori n’ibitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda.

Mu gusaba no gukwa Idrissa Jean Luc Ouédraogo yaherekejwe n’abasore barimo umuhanzi Emmy Vox, Samu wo muri Zuby Comedy n’abandi banyuranye biganjemo ab’iwabo muri Burkina Faso. Ibirori byo gusaba no gukwa kandi byasusurukijwe n’Itorero Inyamibwa rizwi cyane mu mbyino za Kinyarwanda.

Ku mpande zombi bahanye impano. Ariko kandi Ishimwe Vestine wongeye izina rya Ouédraogo mu mazina ye yahaye impano yihariye Murindahabi Irénée nk’umujyanama we na Murumuna we Kamikazi Dorcas.

Murindahabi kandi yahawe ingofero n’inkoni, ashimirwa uruhare rwe ku muziki w’aba bahanzi bombi.

Ishimwe Vestine kandi yatanze impano ku bo mu muryango w’umugabo we, ni mu gihe Idrisaa yahaye impano Sebukwe na Nyirabukwe abashimira uko bareze umukunzi we.

Ishimwe Vestine kandi yahaye impano Chriss Eazy wabakoreye indirimbo nyinshi mu buryo bw’amashusho, Niyo Bosco wabandikiye indirimbo nyinshi, Producer Santana Sauce wakoze indirimbo nyinshi zabo mu buryo bw’amajwi n’abandi.

Nyuma y’ibi birori habayeho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Aba bombi barushinze nyuma yaho Ishimwe Vestine tariki 22 Kamena 2025, yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.

Yakoze ibi birori mu gihe ku wa 15 Mutarama 2025, mu buryo bwatunguye benshi yasezeranye imbere y’amategeko na Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

https://bienvenudo.com 

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;