Urukiko rwatesheje agaciro icyifuzo cya P Diddy cyo kurekurwa by’agateganyo nyuma yo kugirwa umwere ku byaha bitatu bikomeye.
Abunganira Sean Combs bari basabye ko arekurwa by’agateganyo ku ngwate ya miliyoni 1$, bemeza ko yiteguye kuguma muri Leta za Florida, California na New York, agatanga pasiporo ye, ndetse akajya apimwa kenshi ibiyobyabwenge.
Combs yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu mu rwego rwo kubakoresha ubusambanyi, kandi buri kimwe muri byo gishobora kumuhanisha igifungo cy’imyaka 10.
Urubanza rwe ruzasomwa ku wa 3 Ukwakira 2025.
Sean Combs wamenyekanye cyane nka P Diddy, bamubwiye ko basanze ari umwere ku byaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa bakundanye na we hagamijwe inyungu, no gucuruza abantu mu buraya.
Uyu muraperi yahise agwa apfukamye umutwe we awutsindagira ku ntebe imbere y'ameza aho amaze amezi abiri aburanira ibyaha aregwa.
Gusa, arakomeza gufungwa kugeza nibura mu kwezi k'Ukwakira (10) aho biteganyijwe ko urukiko ruzatangaza ibihano rumukatiye ku cyaha rwamuhamije.
#bienvenudo