Vladimir Putin yategetse ingabo ze kwirukana iza Ukraine ku butaka bw'u Burusiya
Kuri uyu wa Gatatu Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yagiriye uruzinduko rutuguranye mu Ntara ya Kursk aho ingabo za Ukraine zagabye ibitero muri Kanama 2024.
Ni inshuro ya Mbere Putin akoreye uruzinduko muri iyi Ntara, aho yashimiye abasirikare bari kuharwana kubera ko babashije kwambura ingabo za Ukraine ibice byinshi.
Perezida Putin yahise asaba ingabo ze kwirukana bwangu ingabo za Ukraine ku butaka bwabo muri iyi Ntara .
Ku rundi ruhande, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Ukraine Gen.Oleksandr Syrskyi aratangaza ko badateze kurekura ubutaka bwa Kursk.
Putin asuye Kursk nyuma y'uko Amerika isabye Ukraine n'u Burusiya kwemera agahenge k'iminsi 30, ibyo Ukraine yahaye umugisha, u Burusiya akaba ari bwo busigaje kubyemera.
#murava the Blogger 🇷🇼