Abahanzi b'ibyamamare muri muzika bahuye na Perezida Paul Kagame mu bihe bitandukanye.
Perezida Kagame wizihiza Isabukuru y'imyaka 68 ni kenshi yagiye ahura n'abahanzi b'ibyamamare muri muzika bakishimira kuramukanya nawe bagafata n'ifoto y'urwibutso yasakajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
1.Bruce Melodie
Bruce Melodie yahuye na Perezida Paul Kagame mu birori by'isozwa ry'iserukiramuco rya Giants of Africa mu 2023.
2.Diamond Platnumz
Diamond Platnumz yahuye na Perezida Kagame muri Kanama 2023, nyuma y'igitaramo cya Giants Of Africa Festival cyabereye muri BK Arena.
3.P-Square
Itsinda P-Square ryahuye na Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 y'Umuryango FPR-Inkotanyi, byabaye mu 2012.
4.J.Cole
J. Cole yahuye na Perezida Paul Kagame mu Gicurasi 2021 ubwo yari mu Rwanda gukinira ikipe ya Patriots BBC mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL).
5.Rema
Divine Ikubor, uzwi nka Rema, yahuye na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, mu Kwakira 2023 ubwo yari yitabiriye Trace Awards Festival.
6.Davido
Mu 2014 ubwo Davido yazaga gutaramira bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cyo Kwibohora ku nshuro ya 20, yahuriye na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege.
Mu 2023 David Adedeji Adeleke wari umaze iminsi mu Rwanda yahuye na Perezida Paul Kagame tariki 18 Kanama 2023 mbere yo gutaramira muri BK Arena mu gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.
7.Patoranking
Patoranking asuhuzanya na Perezida Kagame haru mu nama ya YouthConnekt Africa 2019.
8.Mu 2023 Trace Awards & Festival yahuje abahanzi benshi na Perezida Kagame.
-Kivumbi King
-Ish Kevin
-Michael Makembe
-Bwiza
-Angel Muthoni
-Nomcebo Zikode
9.Akon
Muri 2017, Akon na Perezida Paul Kagame bahuriye mu gikorwa cya YouthConnekt
10.Idris Elba
Idris Elba n'umugore we Sabrina Dhowre Elba bahuye ubwo bari mu Rwanda kuva kuwa 1 Nzeri 2023, bitabiriye ibirori byo Kwita Izina.
Buying & Selling Food product online Izadufasha Flavien bienvenudo.com Izadufasha Flavien Umutesi Claudine Mama Urwagasabo
#isibotvradio 98.7FM #thehubofcontent #isiboradar