ADEPR Gatenga iri kubaka urusengero rwa Miliyari 2 Frw ruzaba rufite ikoranabuhanga rihambaye .
ADEPR Gatenga, iwabo w'amakorali akunzwe cyane nka Korali Ukuboko kw'Iburyo, Hoły Nation n'ayandi, yatangiye kubaka urusengero rw'icyitegererezo ruzuzura rutwaye Miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.
Igishushanyo mbonera cy'uru rusengero, kigaragaza ko ari inyubako nini cyane kandi igeretse gatatu, ikagira ubusitani buteye amabengeza ndetse na parkingi nini. Iyi nyubako izuzura itwaye Miliyari 2 Frw kandi ari gutangwa n'abakristo ndetse hari n'abiyemeje kuzakoresha amaboko yabo mu gushyira itafari kuri iyi nyubako y'agatangaza.
Abakristo bo mu Gatenga n'inshuti zabo ndetse n'abandi batandukanye yaba mu Rwanda no hanze yarwo bari gushishikarizwa gukorera umugisha w'Imana binyuze mu gutanga umusanzu kuri iyi nyubako. Ubwitange byunyuzwa kuri Konti iri BK: 100152561045 ndetse na Mobile Money "MoMo" bakoresheje Code: 790263.
Src: inyarwanda.com