Agatha Kanziga Habyarimana agiye gusubizwa IMBERE y' ubutabera kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025

By BIENVENUDO Empire
13 hours ago

Umugore w’uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Habyarimana, Agatha Kanziga Habyarimana, agiye gusubizwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025.


Ku munsi w'ejo urugereko rw'urukiko rw'ubujurire rw'I Paris ruzasuzuma ubusabe bw'ishami ry'Ubushinjacyaha bw'Ubufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT), ryasabye ko dosiye ya Agata Kanziga yakongera gukurikiranwa ndetse hakongerwa n'igihe agomba gukorwaho iperereza.

Agatha wahoze ari umugore wa Habyarimana, muri 2016, nibwo byemejwe ko akurikiranwa ku byaha byo gucura umugambi wa Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Nyuma yaho umucamanza ushinzwe kwemeza niba umuntu yakurikiranwa mu rukiko (Juge d'instruction), yaje kuvuga ko ihagarikwa kuko yabonaga nta bimenyetso bihagije bimushinja. Ibyo Ubushinjacyaha bwaje kubijuririra ku rukiko rukuru kugira ngo rwemeze ko iperereza risubiramo.

Umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza, nibwo byemejwe ko Agatha atanga amakuru kubyo akurikiranweho ariko bishobora kumuviramo ibyaha yakurikiranwaho.

Umwanzuro w’urukiko ku rubanza ruzabera mu muhezo ku munsi w’ejo uramutse wemejwe ko Agatha Kanziga aburanishwa ku byaha akekwaho, nk’uko byasabwe n’Ishami ry'Ubushinjacyaha bw'Ubufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba(PNAT), Agathe yakorwaho iperereza guhera tariki 1 Werurwe 1994.
Ubushinjacyaha busaba ko yakurikiranwaho gucura umugambi wo gutegura jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu, kandi iperereza rigatangira guhera taliki ya mbere Werurwe 1994, kuko ubusanzwe Ubufaransa bukora iperereza buhereye taliki ya 6 Mata 1994.       

Ibyaha Agatha yagiye aregwa harimo gukangurira abantu gutegura no gukora ubwicanyi, gutegeka ko abakozi barindwi (7) bakoraga mu kigo cy’imfubyi yashinze, kwicwa ahanini agakoresha abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida.

Biteganyijwe ko urubanza ruzaba mu muhezo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe i saa kumi, umwanzuro ukazatangazwa nyuma.

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;