AMAFOTO : Ku nshuro ya kabiri i Kigali hagiye kubera ibirori by’imideli hamurikwa imyambaro itandukanye, ikorerwa mu ruganda rwa ‘Albert Supply Textile LTD.’ rwatangijwe na Nsengiyumva Albert umaze igihe kinini ari umwe mu badozi bafite izina mu Rwanda.
Albert Supply Textile Ltd ikorera imyambaro mu Rwanda, yatangiye urugendo rwo gushakisha abanyamideli izifashisha mu birori byo kumurika imideli biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Ibi birori byatangiye gutegurwa ku buryo mu Ukuboza 2025 bizaba binogeye ijisho. Ku ikubitiro Albert Supply Textile Ltd yatoranyije abanyamideli 40 bazifashishwa mu barenga 300 bari bitabiriye.
Abanyamideli batoranyijwe bazafashwa kwitegura neza badoderwa imyambaro ijyanye n’imiterere yabo bazifashisha.
Biteganyijwe ko bazanakora umwiherero uzabafasha kugira ubundi bumenyi bunguka. Ni amahugurwa bazahabwa na Jacqueline Happy Umurerwa wamenyekanye mu ruganda rw’imideli mu myaka irenga 15 ishize.
Uyu yanitabiriye ibirori bitandukanye bikomeye ku Isi birimo Paris Fashion Week, New York Fashion n’ibindi.

Website https://bienvenudo.com