Komite Nyobozi ya Rayon Sports ihagarariwe na Twagirayezu Thaddée yasubije ibaruwa yari yandikiwe n’Urwego rw’Ikirenga rwayo ruyobowe na Muvunyi Paul, igaragaza imbogamizi mu kwitabira Inteko Rusange

By bienvenudo.com
19 hours ago

Komite Nyobozi ya Rayon Sports ihagarariwe na Twagirayezu Thaddée yasubije ibaruwa yari yandikiwe n’Urwego rw’Ikirenga rwayo ruyobowe na Muvunyi Paul, igaragaza imbogamizi mu kwitabira Inteko Rusange Isanzwe rwari rwatumije.

Buri mwaka, akenshi mbere y’uko umwaka mushya w’imikino utangira, amakipe menshi arimo Rayon Sports ategura inteko rusange isanzwe iba igiye gusuzumirwamo ibyaranze umwaka wabanje, ikanemerezwamo ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka mushya.

Ku wa 29 Nyakanga ni bwo Komite Nyobozi ya Rayon Sports n’izindi nzego zatowe, zandikiwe zisabwa gutegura inyandiko zizakoreshwa mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe y’Umuryango iteganyijwe kuba ku wa 24 Kanama 2025.

Muri izi nyandiko, Komite Nyobozi yagombaga kugaragaza raporo y’ibikorwa n’iy’umutungo by’umwaka wa 2024-2025, gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imali by’umwaka wa 2025-2026, raporo y’ubugenzuzi ya 2024-2025 na raporo ya komite ishinzwe gukemura amakimbirane ya 2024-2025.

Iyi baruwa yasinyweho na Muvunyi Paul nka Perezida na Murenzi Abdallah nk’Umunyamabanga b’Inama y’Ubutegetsi, yategetse ko ibi biba byatanzwe bitarenze tariki ya 17 Kanama 2025.

Mu gusubiza iyi baruwa ku wa 30 Nyakanga, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yagaragaje impamvu zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nama, ziganjemo imyiteguro y’umwaka mushya wa 2025/26.

Mu byagaragajwe harimo ko kuva ku ya 1 kugeza ku ya 15 Kanama 2025, hari ibikorwa bikomeye bya Rayon Week na Rayon Day, irimo n’umukino wa gicuti mpuzamahanga uzahuza Rayon Sports na Yanga SC yo muri Tanzania.

Yavuze ko uyu mukino wigijwe imbere kubera icyifuzo cy’umufatanyabikorwa wayo ari we SKOL, kuko ari umuyoboro w’ingenzi uzafasha mu kubona inkunga izakoreshwa mu kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports ifite imikino ya gicuti mpuzamahanga izayihuza na AZAM FC yo muri Tanzania na Vipers SC yo muri Uganda. Ni imikino iteganyijwe hagati ya tariki ya 19 na 26 Kanama 2025, ikazasaba imyiteguro yihariye ndetse no kwakira neza aba bashyitsi.

Ikindi Twagirayezu Thaddée yagarutseho ni impamvu yo kuvugurura amategeko nk’uko Komite yabisabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ndetse n’Inteko Rusange isanzwe yari iteganyijwe ikimurwa.
Website https://bienvenudo.com 

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;