Perezida Paul Kagame yashimye Yoweri Kaguta Museveni ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, amwizeza gukomeza umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ni ubutumwa umukuru w’igihugu yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026.
Yashimye Perezida Museveni ku kuba yarongeye gutorerwa kuyobora Uganda.
Ati “Ndakwifuriza ibyiza hamwe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere ry’abaturage.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko “niteguye gukomeza kubona kubona umubano n’ubutwererane bikomeye kandi bitanga umusaruro hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Ku wa 16 Mutarama 2026 ni bwo byatangajwe ko Museveni yegukanye manda ya karindwi, binyuze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama.
Yatsinze ku majwi 71,6%, ahigika abandi bakandida barindwi bari bahatanye barimo Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, wabonye 24,72%.
@bienvenido.com