by Bienvenido Info
January 19th 2026.

Perezida Paul Kagame yashimye Yoweri Kaguta Museveni ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, amwizeza gukomeza umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ni ubutumwa umukuru w’igihugu yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026.

Yashimye Perezida Museveni ku kuba yarongeye gutorerwa kuyobora Uganda.

Ati “Ndakwifuriza ibyiza hamwe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere ry’abaturage.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “niteguye gukomeza kubona kubona umubano n’ubutwererane bikomeye kandi bitanga umusaruro hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Ku wa 16 Mutarama 2026 ni bwo byatangajwe ko Museveni yegukanye manda ya karindwi, binyuze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama.

Yatsinze ku majwi 71,6%, ahigika abandi bakandida barindwi bari bahatanye barimo Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, wabonye 24,72%.
@bienvenido.com

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support