by Bienvenido Info
November 7th 2025.

🚨 AMAKURU: Axel Rudakubana umwana w'umunyarwanda warufite imyaka 17, mu mwaka 2024, watawe muri yombi nyuma yo gushinjwa kwica abana batatu abateye ibyuma mu Bwongereza hari andi makuru yamenyekanye kuri we.

Uyu mwana byaje kuvumburwa ko yabikoze ku bushake.

Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo Rudakubana yatabwaga muri yombi, yabwiye abapolisi ko yishimiye ko aba bana bapfuye, ati “Nishimiye ko aba bana bapfuye. Biranshimishije. Ntacyo bimbwiye, ndumva ntacyo mbaye.”

Muri Mutarama 2025, uyu mwana yakatiwe gufungwa imyaka 52 nyuma yo guhamwa n’iki cyaha cy’ubwicanyi.

Icyo wamenya ni uko mu buhamya bwatanzwe na Se wa Axel Rudakubana, Alphonse Rudakubana, ni uko yavuze ko mbere y’uko uyu muhungu we akora iki cyaha, yari amaze iminsi afite imyitwarire idasanzwe.

Yavuze ko hari hashize igihe gito amumennye amavuta mu mutwe, ndetse amubwiye ko azamwica.

Ati “Yaraje ampagarara imbere akajya anjomba mu gatuza, ambwira ati nunyirukana muri iyi nzu, bishobora gufata icyumweru, ukwezi cyangwa imyaka, nzakwica.”

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support