Asigaranye kwegura cyangwa guhunga, bitaba ibyo agakurwa ku butegetsi – Corneille Nangaa

By bienvenudo.com
Sat, 26-Jul-2025, 22:50

Asigaranye kwegura cyangwa guhunga, bitaba ibyo agakurwa ku butegetsi – Nanga 
Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi asigaranye amahitano atatu, kweugura ku butegetsi, guhunga cyangwa kumukuraho.

Yabigarutseho mu mbwirwaruhame yashyize kuri X yahoze ari Twitter, agakura ku mbanzirizamushinga y’amahoro yasinywe hagati y’intuwa za AFC/M23 n’abayobozi ba leta ya Congo i Doha muri Qatar.

Nangaa avuga ko Congo Kinshasa irimo ibibazo mu buryo budasubirwaho, kandi ko ibyo bibazo biri mu gihugu hose. Akavuga ko ikibazo gihari atari icy’umutekano gusa.

Ati “Ni ikibazo cya politiki kandi gifite impande nyinshi. Igisubizo kuri iki kibazo na cyo kigomba kuba icy’igihugu kandi cyagutse. Guhakana uku kuri, ni ukwigizayo uburyo bwose bugamije igisubizo, bityo ikibazo kizakomeza gufata igihe, kandi kigire igaruka zisenya byinshi.”

Nta gihugu yavuze ariko yakomozaga ku masezerano u Rwanda na Congo byasinyiye i Washington, Nangaa yavuze ko ikibazo cya Congo kitakemurwa n’amasezerano asanzwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Ibyo ntacyo byakemura. Ibyo birahindura ikibazo kandi bikarushaho kugikomeza.”

Corneille Nangaa avuga ko abashyigikiye ubutegetsi i Kinshasa bavuga ko nyuma y’amasezerano y’i Washington bizatuma ubutegetsi babugumaho igihe cyose, ibyo asanga ari ukwibeshya.

Yavuze ko AFC/M23 mu gihe gito yabashije gutsinda ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo, mu bijyanye no gukoma mu nkokora umushinga we wo guhindura itegeko nshinga, no kuba ngo “ubwishongozi” yari afite ubu ntabwo akigaragaza.

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;