Ibyicungo bizwi nka Ferri Wheel, ni ibiziga binini by’ibyicungo abenshi mu Banyarwanda bazi muri za filimi aho banakeka ko ari amakabyankuru. Kuri ubu bigiye kuva mu mikino bibe impamo, kuko icyicungo nk’icyo kizaba kiri mu Mujyi wa Kigali bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2025.
Icyo cyicungo kinini cyane cyiswe ‘Kigali Sky Wheel’, kirabonwa nk’indi ntambwe ikomeye izaba itewe n’u Rwanda mu kurushaho gufasha Abanyakigali n’abagenda uyu mujyi wabaye ubukombe muri Afurika kurushaho kwinezeza no kuryoherwa n’ibyiza by’Igihugu.
Iki cyicungo ni umushinga witezweho kuzura utwaye miliyoni 2.7 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 3.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kizaba gifite metero 55 z’ubuhagarike, kikazaba kiri mu binezeza byubatswe mu ahaherereye Inzovu Mall, inyubako y’ubucuruzi n’inyidagaduro irimo kubakwa ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ahateganye na Kigali Convention Centre.
Biteganyijwe ko ‘Kigali Sky Wheel’ izongera agaciro gakomeye ku bukerarugendo bw’u Rwanda, by’umwihariko kuri Kigali yaje ku mwanya wa gatatu mu mijyi ya Afurika ikunzwe cyane n’abakerarugendo mpuzamahanga mu mwaka wa 2024.
Icyo cyicungo kizaba kigizwe n’ibyicaro byinshi cyane bizengurutse ku ruziga runini cyane ruzwi nka gondola.
Ubwo kizaba kimaze kuzura abashaka kurya umunyenga bazajya bahabwa umwanya uri hagati y’iminota 15 na 20 aho bazajya bazenguruka bareba ibize byose by’Umujyi wa Kigali, butegeye uburanga bw’uyu mujyi ukomeje gutera imbere mu kubungabunga ibidukikije.
Iki cyicingo kirimo kubakwa n’ikigo cyo muri Canada cya Mo Gashi and Partners gikorana n’ikigo nyarwanda Kigali Ferris Wheel Limited kiyobowe na Moses Umugisha Gashirabake.
Gashirabake yavuze ko ibuicungo nk’ibi nikururira amahanga mu mijyi itandukanye kubera ko biba nk’ibirango byayo maze ba mukerarugendo bakajya babigenderaho bahitamo aho bishimira gusura kurusha ahandi.
Moses Umugisha Gashirabake yagize ati: “Ibi byicungo botanga isura yihariye y’umuhyi, kandi bishobora gukurura abantu ubwabyo, ndetse bishobora gukorwa ku buryo gikwira ahantu hose hari umwanya mu mujyi. Ikirenze ibyo ni uko gikundwa cyane n’abaturage ndetse na ba mukerarugendo, ari na byo bizana umwihariko n’ubunararibonye busangiwe.”
Yavuze kandi ko ari amahirwe y’ubukungu kuko gitanga imirimo kandi kikaninjiza akayabo, cyane ko ari cyi cyicungo kiboneye gifasha abo mu byiciro byose kwidagadura mu buryo bugezweho kandi bwihariye.
Yongeyeho ko Kigali Sky Wheel ari umushinga ujyanye n’icyerekezo cya Guverinoma cyo kugira u Rwanda icyerekezo kigezweho cy’ubukerarugendo, inama n’ibirori mpuzamahanga.
Gashirabake yashimangiye ko ishoramari rye rishingiye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, udahwema guhamagarira Abanyarwanda baba mu mahanga gushora imari mu rwababyaye.
Mu zindi serivisi zizajya zitangirwa ku cyicungo harimo kubakwa abahasura bazajya berekwa ibirori by’urumuri rw’ijoro rya Kigali, kugura ibicuruzwa binyuranye, inzivutao, impano, ibyo kurya byoroheje, ibinyobwa, gufata amafoto yo kwinezeza no kuhakorera ibirori.
Nanone kandi iki cyicungo kizafasha kugira uruhare mu gufasha ibigo binyuranye kwamamaza ibyo bikora ku cyicungo n’andi mahirwe yise ajyanye.
Nyuma yumutekano ubuzima bugomba gukomeza, iterambere ryabaturage ubuzima sports no kwinezeza.
Urwanda rurakataje
Ibyicungo bizwi nka Ferri Wheel, ni ibiziga binini by’ibyicungo abenshi mu Banyarwanda bazi muri za filimi aho banakeka ko ari amakabyankuru. Kuri ubu bigiye kuva mu mikino bibe impamo, kuko icyicungo nk’icyo kizaba kiri mu Mujyi wa Kigali bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2025.
Icyo cyicungo kinini cyane cyiswe ‘Kigali Sky Wheel’, kirabonwa nk’indi ntambwe ikomeye izaba itewe n’u Rwanda mu kurushaho gufasha Abanyakigali n’abagenda uyu mujyi wabaye ubukombe muri Afurika kurushaho kwinezeza no kuryoherwa n’ibyiza by’Igihugu.
Website https://beinvenudo.com