Bakundaniye mu yisumbuye, nyuma y’imyaka 18 bakora ubukwe bambaye impuzankano y’ishuri 
Umusore n'inkumi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 18 bakundana, basusurutsa imitima ya benshi ubwo bafatwaga amafoto bambaye impuzankano yo mu ishuri ryisumbuye aho urukundo rwabo rwatangiriye.
Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria batangaje benshi kubera udushya twaranze ubukwe bwabo. 
Urukundo rwabo rwatangiye bakiri abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak, aho bakundaniye kugeza ubwo basezeranye kubana byemewe n’amategeko mu birori byabaye tariki ya 11 Ukwakira 2025.
Emmanuel yatangaje ko yahuye na Grace ubwo yari avuye mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ajya kwiga mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye [A' Level]. Yagize ati: “Nasanze ari umukobwa ufite ubwenge kandi wuje uburanga. Yarigaragazaga mu ishuri, ahita akurura amaso yanjye.”
# inyarwanda.com #kenya