Uhuru Kenyatta yagize ati:
‘’Bagabo namwe Bagore muri aha sinshaka kwigira mukuru ngo ngeze aha sogokuru wanjye,ariko ukuri kudashingiye ku myaka
yanjye ni uku:’’IBY’ISI NI GATEBE GATOKI.’’
Nabonye uwari nyiri amazu,ahinduka umupangayi mbere yo gupfa kwe.
Nabonye uwagendaga mu modoka nziza ya Benz,anyonga igare ngo abone icyo kurya.
Nabonye uwari umunyeshuri ayobora ikigo yizeho,kandi abamwigirishijeho bose bakihigisha n’ubundi.
Nabonye umusore atereta umukobwa akamwanga,yagira aho agera uwamwanze akamusaba kumuharika.
Nabonye aho uwari umushoferi agura imodoka y’uwari shebuja.
Nabonye aho uwari intwari ahinduka umucakara.
Mu buzima ntawe uzi icyo ejo hahatse,bityo rero ntukizere ubuzima.
Ntuzibagirwe ko utagomba gucira abantu imanza,utaramenya inkuru yabo yose kuko n’igiceri kigira impande ebyiri zitandukanye.
Ngaho rero girira mugenzi wawe nk’uko wakwigirira.
Mukundane mugirirane neza,mureke kwigira abanyabwenge ku bwanyu,kuko tutazi icyo ejo hatuzigamiye.
Ubuzima ni gatebe gatoki,kandi twahishwe iby’ejo……..