Bakunzwe n'ingeri zose! Impamvu Papi Clever na Dorcas bongeye gutumirwa muri Amerika nyuma y'umwaka umwe
Nyuma y'umwaka umwe gusa, Papi Clever na Dorcas bongeye gutumirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bikomeye bizabera muri Leta zitandukanye z'iki gihugu.
Papi Clever na Dorcas bamaze iminsi bateguza abakunzi babo uruhererekane rw'ibitaramo bagiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bise "Papi Clever & Dorcas USA Tour". Ibitaramo batumiwemo na The Power of Hope bizabera muri Dallas ForthWorth ku wa 20 Nzeri 2025; muri Austin kuwa 21 Nzeri 2025, basoreze muri Arizona Phoenix kuwa 05 Ukwakira 2025.
Hari n'ibindi bitaramo binyuranye bazahakorera batumiwemo n'abandi bakunda umuziki wabo birimo ikizabera muri Washington, Seattle kuwa 27 Nzeri 2025 batumiwemo na Angaza Africa; ndetse n'ikindi bazakorera murin Indianapolis kuwa 19 Ukwakira 2025 cyateguwe na Life Way Ind FMC. Aba bose babatumiye kubera uburyo bakunzwe cyane muri Amerika.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Emmanuel Hakizimana yavuze ko batumiye Papi Clever na Dorcas kuko ari "abahanzi bakunzwe cyane n'ingeri zose, abakuru, abato ndetse babakundira ko baririmba indirimbo zo mu gitabo cyane kandi usanga zifasha abantu pe".
Yanavuze ko byaturutse ku busabe bw'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri Amerika bagiye bagaragaza ko banyotewe no gutaramana nabo. Ati: "Twabatumiye kuko abantu bakomeje kubidusaba kubera ukuntu babakunda. Tubibasabye nabo barabyemera batazuyaje."
Ibyo kwitega kuri ibi bitaramo byatumiwemo aba baramyi bo mu Rwanda harimo guhembuka mu buryo bw'Umwuka. Hakizimana ati: "Abantu bitege guhembuka kw’imitima ndetse no kunezerwa cyane bitewe no kuramya no guhimbaza bakora kandi neza cyane."