by Bienvenido Info
January 7th 2026.

Bombori bombiri hagati ya Perezida Ndayishimiye na Révérien Ndikuriyo


Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse gutanga ubutumwa bukomeye agaragaza ko atishimiye imyitwarire ya bamwe mu bakorana na we, avuga ko mu biro bye harimo “abakorera abami babiri”. Yakoresheje imigani n’imigenurano iburira abo ayoboye, abateguza ko gukina ku mpande ebyiri bishobora kuzagira iherezo ribi.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi humvikana umwuka mubi n’intugunda zicumbagira mu buyobozi bukuru bw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD. Intandaro y’uyu mwuka ni impaka zikomeye zijyanye n’ugomba kuzahagararira ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, Perezida wa Sena Gervais Ndirakobuca, ndetse na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gélase Daniel Ndabirabe, badashyigikiye ko Perezida Ndayishimiye yazongera guhatanira kuyobora igihugu muri ayo matora ari imbere.

Ku rundi ruhande, hari itsinda ry’abanyamuryango bakomeye ba CNDD-FDD bahisemo gukomeza gushyigikira Ndayishimiye. Iryo tsinda ryiyise “Bene Samurarwa”, rikaba rikora inama zihariye ziganira ku hazaza h’ubutegetsi n’icyerekezo cy’ishyaka.

Abasesenguzi ba politiki y’u Burundi basobanura ko icyemezo Ndikuriyo yafashe cyo kwegura ku mwanya we muri Sena mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, cyari kigamije gushyira imbaraga mu miyoborere y’ishyaka CNDD-FDD no gutegura ahazaza he muri politiki. Aya makuru akomeza avuga ko Ndikuriyo na we yaba afite inyota yo kuyobora u Burundi mu gihe kiri imbere.

Ibyo byarushijeho kugaragara mu magambo Ndikuriyo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 2 Mutarama 2026, aho yagaragaje ko ashaka kugira ijambo rirenga iry’umwanya asanzwe afite w’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka. Yiyise nk’“umunyabubasha” ushobora gufata ibyemezo bikomeye ku bibazo by’igihugu.

Muri icyo kiganiro, Ndikuriyo yabajijwe ibibazo bisa n’ibyari byabajijwe Perezida Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage tariki ya 27 Ukuboza 2025. Icyatunguranye ni uko ibisubizo bya Ndikuriyo byagaragaye nk’aho bifite uburemere burenze ibyatanzwe n’Umukuru w’Igihugu ubwe.

Urugero rwatangaje benshi ni igisubizo yatanze ku kibazo cy’igihe Leta y’u Burundi izafungurira imipaka ya Gatumba n’uwa Vugizo yegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndikuriyo yavuze ko iyo mipaka izafungurwa icyarimwe n’umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda. Iki gisubizo cyanyuranyije n’ibisobanuro byari bisanzwe bitangwa na Perezida Ndayishimiye n’abandi bagize Guverinoma, bavugaga ko imipaka ya Gatumba na Vugizo izafungurwa ari uko umutekano ugarutse mu bice byo mu kibaya cya Rusizi.

Hagati aho, amakuru ava mu ntara ya Gitega avuga ko mu gitondo cyo ku wa 5 Mutarama 2026, Perezida Ndayishimiye yazindukiye ku biro bye ajya kureba abakozi bari mu masengesho abanziriza akazi. Aho ageze, ngo habayeho gutongana gukomeye, yibasira cyane abanyapolitiki bamwe abashinja kutamuyoboka no kumuba hafi ku maso, nyamara inyuma bakamunegura.

Bivugwa ko Perezida yababajwe n’uko hari abanyapolitiki batitabira ayo masengesho, ariko akavuga ko iyo adahari ari bo ba mbere mu kumuvugaho nabi. Muri uwo mwuka, yababwiye ko atazihanganira na gato abakorera “abami babiri”, abacira imigani irimo uw’uko “abwirwa benshi akumva bene yo”, agaragaza ko ubutumwa bwe bugenewe abo bireba.

Nyuma y’ayo magambo, Ndayishimiye yakomereje urugendo rwe kuri Minisiteri y’Imari, urugendo rwatunguranye rwasobanuwe n’abasesenguzi nk’urufite igisobanuro gikomeye cya politiki. Hari hashize icyumweru Minisitiri w’Imari, Dr. Alain Ndikumana, agaragarije Abasenateri impungenge afitiye sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda, avuga ko imuteza ubwoba nyuma yo kwanga kuyishyura amafaranga arenga miliyari 50 z’amafaranga y’u Burundi atari mu masezerano yari afitanye na Leta.

Izi mpungenge za Minisitiri Ndikumana zatewe utwatsi ku mugaragaro na Ndikuriyo mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ko icyo kibazo cyavugiwe gusa ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko bidakwiye ko umuyobozi ukomeye avuga ko atizeye umutekano we.

Ati: “Icyo nzi cyo mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu munsi tariki ya 2 Mutarama 2026, nta Murundi n’umwe ugeramiwe. Muri iki gihugu cya Ntare Rushatsi na Ndayishimiye, nta Murundi ugeramiwe. Iki gihugu cya miliyoni 13 z’abenegihugu, nta n’umwe ugeramiwe.”

Amasoko atandukanye yizewe avuga ko urugendo rwa Perezida Ndayishimiye kuri Minisiteri y’Imari rwari rugamije kugaragaza ko ashyigikiye abakozi b’iyo Minisiteri ndetse na Minisitiri Ndikumana by’umwihariko, mu gihe hari impaka n’igitutu bivugwa ko bituruka ku kibazo cya FOMI. Ibi byose bikomeza kugaragaza ko mu buyobozi bwa CNDD-FDD n’igihugu muri rusange, hari “bombori bombiri” ikomeje gufata indi ntera mu gihe u Burundi bwegereza amatora ya 2027.

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support