by Bienvenido Info
January 7th 2026.

Guverinoma ya Kinshasa yakoze ikinamico ryo kwerekana abasivili nk’abasirikare b’u Rwanda

Ku munsi w’ejo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye gushyirwa mu majwi bushinjwa gutegura ikinamico rya politiki mu itangazamakuru, aho bwerekanye abasivili b’Abatutsi babeshyerwa ko ari abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda (RDF). 

Ibi byabaye mu gihe hari igitutu gikomeje kwiyongera gishingiye ku magambo yuzuye urwango ku batutsi yatangajwe na Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’Ingabo za RDC (FARDC), amagambo yakomeje kwamaganwa n’abantu batandukanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye aya makuru avuga ko ari ikinyoma cya Leta, ashimangira ko nta musirikare n’umwe wa RDF wafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa ngo yerekwe itangazamakuru. Yagaragaje ko ibyakozwe ari ikinamico ridafite ishingiro, rigamije kuyobya rubanda no guhisha ikibazo nyacyo cy’imvugo z’urwango.

Muri abo bantu barindwi berekanywe bavuga ko bafatiwe ku rugamba ari abasirikare ba RDF harimo Abuba Ndayambaje. Ukuri ni uko uyu musore atari umusirikare na gato, ahubwo ari Umunyekongo w’Umututsi, umweorozi w’inka. Ku wa 21 Mutarama 2024, yashimuswe mu gace ka Ngungu, mu Murenge wa Murambi, ahari hazwi  gukoreramo imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Nyatura (Wazalendo), ikorana n’Ingabo za FARDC mbere yuko M23 ihafata. 

Igihe yashimuswe, Abuba Ndayambaje ntiyari yambaye umwambaro wa gisirikare, nta mbunda yari afite kandi nta nkweto za gisirikare yari yambaye. Yari mu buzima bwe busanzwe aragira inka ze, na zo zikaba zarasahuwe n’abo bamushimuse. Yafashwe kubera isura ye, nk’uko byagiye bigaragara kenshi mu bice byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ku wa 17 Gashyantare 2024, uyu musivili yongeye kugaragazwa ku mugaragaro, noneho yambitswe umwenda mushya wa gisirikare, inkweto za gisirikare, ingofero, ndetse ahabwa imbunda ya Kalashnikov.

 Icyo gihe, Lt Col. Guillaume Ndjike, wari umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, yamushyize imbere avuga ko ari umusirikare wa RDF. Ibi byanyuranyije n’amafoto yari yarafashwe mbere amwerekana yambaye imyenda isanzwe, ishaje kandi yanduye, bigaragara ko atigeze aba mu gisirikare.

Ku wa 2 Mutarama 2026, Abuba Ndayambaje yongeye kwerekanwa i Kinshasa nka “umusirikare w’u Rwanda”, bigaragaza uburyo ikinyoma kimwe gishobora kongera gukoreshwa inshuro nyinshi mu nyungu za politiki, nubwo cyamaze kugaragara ko kidafite ishingiro.

Ibi bikorwa bigaragaza gusuzugura no gutesha agaciro ikiremwa muntu, aho umusivili washimuswe akanamburwa umutungo we agirwa igikoresho cyo kuyobya rubanda. By’umwihariko, bigaragaza kwibasira abaturage b’Abatutsi hashingiwe ku isura n’inkomoko yabo. 

Abasesenguzi bagaragaza ko kwerekana abasivili nk’abasirikare bigamije guhosha igitutu cyatewe n’imvugo z’urwango, aho gukemura ikibazo nyacyo cy’izo mvugo ubwazo. U Rwanda rurongera gushimangira ko nta musirikare wa RDF n’umwe wafatiwe muri RDC, kandi ko abantu berekanywe ari abasivili bakoreshejwe mu nyungu za politiki, mu gihe ukuri n’agaciro ka muntu bikomeje guteshwa agaciro.

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support