Mu gikorwa cyo #Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndengeyingoma Cyrille wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguye ku rwibutso rwa Bukiro ruherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, kuko yabanjirijwe n’ibikorwa birimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi nk’ubwo yiboneye bwabaye mu 1973, kugeza ahunze kuko bashakaga kumwica.
https://bienvenudo.com
Ndengeyingoma yatanze ingero z’uburyo abicaga Abatutsi batahanwaga ahubwo bakagororerwaga, atanga urugero nk’urwabishe uwitwa Runangu Telesphore, bamutwikiye mu nzu bakagororerwa amasambu ye, ndetse n’abandi bagendaga bagororerwa amasambu arimo aye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana, muri Karongi biba umwihariko wo kuza imbere mu kugira imiryango myinshi yazimye kuko mu Murenge wa Murundi hakomoka uwishe abantu benshi mu gihugu, basaga 300.
Ahishakiye yakomeje avuga ko ubukoloni n’ubuyobozi bubi Igihugu cyagize, byakigejeje kuri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni, ariko Ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse, ubuyobozi bwiza Igihugu gifite bubanisha Abanyarwanda, bubateza imbere, ubu babayeho neza.

Source: KT Radio