Event |
by Bienvenido Info
October 8th 2025.

Event Details:

Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wo gukusanya miliyari zisaga 433 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika) ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije muri rusange.


Ni gahunda yiswe “Rwanda’s National Biodiversity Strategy and Action Plan for 2025 to 2030” yatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2025 iteganyijwe kuzageza mu 2030.

Yatangirijwe mu Nama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ubuziranenge ku Isi (ISO) iteraniye i Kigali kuva ku wa 6-10 Ukwakira.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette, yavuze ko iyo gahunda isaba ubushobozi bwinshi, bityo asaba abafatanyabikorwa kuyigiramo uruhare.

Yagize ati: “Muri gahunda nshya, u Rwanda rugamije gukusanya amadolari ya Amerika miliyoni 300 mu myaka itanu iri imbere, agamije gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku kubungabunga bidukikije, no gukomeza amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge mu kubungabunga ibidukikije.”


Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet yavuze ko gahunda yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima izakorerwa mu mishinga irimo iy’ubuhinzi, kubunga amashyamba, ubukerarugendo n’ibindi


Yakomeje agira ati:“Ndahamagarira abafatanyabikorwa bose mu iterambere, abashoramari, n’abaturage b’u Rwanda gushyira hamwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, bafasha ibikorwa byo gushaka amafaranga yo kubungabunga ibidukikije no gushora imari mu bidukikije nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Kabera Juliet, yavuze ko uwo mushinga ugizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gutera no gusazura amashyamba, guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije, ubukerarugendo n’inganda zita ku bidukikije.

Yagize ati: “Iyi ni gahunda dufite yo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Zirimo ibikorwa by’ubuhinzi, ubukerarugendo, inganda no gusazura amashyamba. Ni ugukora ibikorwa by’iterambere ariko tutangiza urusobe rw’ibinyabuzima.”

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azakusanywa binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Minisiteri y’Ibidukikije yagaragaje ko abaturage b’u Rwanda 65% babeshejweho n’ibikorwa bifitanye isano n’urusobe rw’ibinyabuzima birimo ubuhinzi, ubukerarugendo, ubworozi no kubungabunga amashyamba.

Iyo Minisiteri yanatangaje ko u Rwanda rucumbikiye amoko arenga 400 y’inyamaswa, arenga 1 000 y’inyoni, ndetse n’asaga 6 000 y’ibimera n’ibindi binyabuzima bitaboneka ahandi ku Isi.

Imibare yagaragajwe ni uko hafi 25% by’amoko yose y’ibinyabuzima bishobora kuzimira mu myaka iri imbere mu gihe nta gikozwe mu guhagarika ibiyabangamira.

Minisiteri y’Ibidukikije kandi yagaragaje ko ingaruka z’ubukungu ku rwego rw’Isi zituruka ku iyangirika ry’ibinyabuzima zibarirwa kuri tiriyari 10 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, bityo ari ngombwa gufata ingamba zihutirwa zo kubungabunga ibidukikije n’ubwoko bwose bw’ibinyabuzima.


https://whatsapp.com/channel/0029VbAutlC4yltRDg4hgd3M

Date :

October 8th 2025, 3:12 PM to December 6th 2025, 3:12 PM

Event Location :

BIENVENIDO INFO user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support