Event |
by Bienvenido Info
October 8th 2025.

Event Details:

Nyuma y’imyaka irenga icumi atagararagara mu birori byo kumurika imideli, umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Harry, Meghan Markle yagaragaye mu birori bya Paris Fashion Week byabereye i Paris mu Bufaransa.

Meghan yagaragaye muri ibyo birori byateguwe Balenciaga, imwe mu nzu zikomeye mu gukora imideli aho yari yagiye gushyigikira inshuti ye ya hafi akaba n’umuyobozi mushya wa Balenciaga, Pierpaolo Piccioli.

Ibirori byabaye ku wa 04 Ukwakira byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye birimo Anna Wintour, umuyobozi w’ikinyamakuru Vogue ku rwego mpuzamahanga, Baz Luhrmann, usanzwe uyobora amafilimi n’abandi batandukanye.

Meghan yamaze igihe kinini yambikwa na Pierpaolo Piccioli, ndetse uku kwitabira ibirori kwe kwagaragaje ubucuti bwimbtse bafitanye no kumushyigikira mu buhanzi bwe nkuko byatangajwe n’umuvugizi we Meredith Maines.

Yavuze ko mu myaka yashize Meghan yambaye imyenda myinshi yakozwe na Pierpaolo kandi bombi bakoranye bya hafi mu gutegura imyambaro yambarwa ku rwego mpuzamahanga ndetse akaba amukunda kubera ubuhanga bwe mu kudoda.

Ibirori bya Paris Fashion Week bizasozwa ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha bikaba byaritabiriwe n’amazina y’inzu zikomeye ku Isi mu gukora imideli, nka Louis Vuitton, Dior, Chanel, na Hermès.

https://whatsapp.com/channel/0029VbAutlC4yltRDg4hgd3M

Date :

October 8th 2025, 4:05 PM to November 8th 2025, 4:05 PM

Event Location :

BIENVENIDO INFO user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support