Event |
by Bienvenido Info
November 11th 2025.

Event Details:

Mu itangazo REG yatanze kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025, yagaragaje ko bitewe n’imirimo yo gusana Sitasiyo y’Amashanyarazi ya Gabiro mu Karere ka Gatsibo n’umuyoboro wa Kibagabaga-Nyarutarama hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi ku itariki 15 z’uku kwezi.

Kuri iyo tariki guhera Saa Moya za mu gitondo kugeza Saa Moya z’umugoroba amashanyarazi azabura mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Gicumbi.

Ni mu gihe guhera Saa Tanu z’amanywa kugeza Saa Cyenda z’umugoroba, amashanyarazi azabura i Kigali mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Muri utwo turere two mu ntara, umuriro hamwe ntuzabura mu mirenge yose kuko mu Karere ka Gatsibo amashanyarazi azabura mu mirenge ya Kabarore, Rugarama, Rwimbogo, Kiziguro, Kiramurizi, Murambi, Gasange, Muhura, Remera, Kageyo, Ngarama, Gatsibo n’igice cya Nyagihanga.

Ni mu gihe mu Karere ka Gicumbi amashanyarazi azabura mu mirenge ya Bwisige, Ruvune, Giti, Muko, Bukure, Rwamiko, Rutare, Rukomo, Nyamiyaga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko mu turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo hagiye kuba ibura ry’amashanyarazi rizava Saa Moya za mu gitondo, rigeze Saa Moya z’ijoro, ndetse n’amasaha ane mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kwagura imiyoboro y’amashanyarazi.

Muri Gicumbi umuriro uzabura mu bice by’imirenge ya Rushaki, Mukarange na Mutete, naho muri Nyagatare ho uzabura mu mirenge yose.

Ni mu gihe muri Kigali umuriro uzabura mu bice bimwe by’Akagari ka Nyuratama mu Murenge wa Remera.

REG yasabye abantu bose kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’amasaha yateganyijwe.

Ibi bitangajwe nyuma y’umunsi umwe habaye ibibazo tekiniki ku miyoboro y’amashanyarazi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bituranyi, byateye ibura ry’umuriro mu bice byinshi by’Igihugu ku mugoroba w’itariki 9 Ugushyingo.

ITANGAZO

Kubera imirimo yo gusana Sitasiyo ya Gabiro n’umuyoboro wa Kibagabaga-Nyarutarama; hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi tariki ya 15/11/ 2025, guhera saa moya za mu gitondo (7h00) kugeza saa moya z'umugoroba (19h00).

Amashanyarazi azabura mu turere @GatsiboDistrict… pic.twitter.com/ZrMXPkVA9k

— Rwanda Energy Group (@reg_rwanda) November 10, 2025

source : igihe 

Date :

November 11th 2025, 2:23 PM to November 14th 2025, 2:23 PM

Event Location :

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support