Ibyo wamenya kuri Bjorn Vido utegerejwe mu gitaramo cya 'Music in Space'
@bjornvido akomoka muri Denmark, akaba asanzwe ari umuhanzi, umuhanga mu gutunganya amajwi, umukinnyi wa filime, umushoramari ndetse akaba ari impirimbanyi ku bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.
Yize ibijyanye n'umuziki mu ishuri ryo muri Denmark ryitwa 'Royal Danish Academy of Music', akomereza mu ryitwa 'National Film School of Denmark' ahiga ibijyanye no gukina, kuyobora no gutunganya filime, nyuma aza gushyira imbaraga mu bijyanye no gutunganya amajwi (Sound engineer).
Uretse kuba azi kuririmba, Bjorn Vido azi no gucuranga ibikoresho bitandukanye by'umuziki birimo Guitar, Piano n'ibindi bitandukanye ndetse akaba ashobora kuririmba injyana zitandukanye zirimo Pop, Hip Hop, Rock Jazz na R&B.
Kugeza ubu amaze gukina muri filime zirenga 25, agaragara mu byegeranyo birenga 100 n'ibindi byinshi yagiye agira uruhare mu ikorwa ryabyo ariko ntabigaragaremo.
Mu 2024 nibwo yatangije umushinga wa 'Music in Space', aho ahuriza hamwe abahanzi batandukanye bo hirya no hino ku Isi mu gitaramo kimwe, kikabera mu gihugu cyatoranyijwe.
Ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyabaye umwaka washize, kibera i Accra muri Ghana, ku nshuro ya kabiri kikaba kigiye kubera i Kigali mu Rwanda.
Uretse kuba abantu bataramirwa n'abahanzi batandukanye, ariko kandi Bjorn yatangije uyu mushinga nk'urubuga (platform) rwo gukoreraho ubuvugizi ku bijyanye n'ihindagurika ry'ikirere.
Si ibyo gusa kuko yabitangije ashaka kwerekana ko abantu bashobora gukoresha ubuhanzi n'ikoranabuhanga mu kumenyekanisha gahunda zitandukanye zifitiye akamaro Isi n'abayituye.
Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizabera i Kigali tariki 23 Kanama 2025 muri Camp Kigali, ndetse nawe akaba ari umwe mu bahanzi bazaririmba atitaye ku kuba ari we muyobozi wabyo.
Hazaba harimo n'abandi bahanzi barimo @theben3 , @bushali_ , @kenny_sol , @ariel_wayz Vampino n'abandi bahanzi bazaturuka muri Uganda, Afurika y'Epfo, tutibagiwe n'aba Deejays barimo bo mu Rwanda nka @philpeter250, Dj Briane n'abandi.
#thechoicelive #thechoicetrends#bienvenudo