Umuryango w’umukobwa “wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe” witeguye kurega Ibitaro bya Gitwe
Umuryango w’umukobwa warusoje amashuri yisumbuye wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe uravuga ko wababajwe n’uko umwana wabo yapfuye, ibitaro by’i Gitwe bigatangaza ko nta ruhare ‘Ambulance’ yabyo ibifitemo, umuryango wo ukavuga ko ufite amakuru ko umwana yishwe agonzwe n’imbangukiragutabara.
Rtd. Major Bosco Mubarakah Kayinamura akaba umukuru w’umuryango wa nyakwigendera Umulisa Cynthia w’imyaka 20 wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe, yabwiye UMUSEKE ko yababajwe no kumva ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe biri mu karere ka Ruhango buhakana bivuga ko ko umwana wabo atishwe n’imbangukiragutabara (ambulance) kandi bafite amakuru ko nyakwigendera yishwe agonzwe.
Nyakwigendera Cynthia yasanzwe mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana mu muhanda w’igitaka Gitwe -Buhanda.
Rtd. Major Kayinamura umukuru w’umuryango wa nyakwigendera avuga ko bamenyeshejwe inkuru mbi taliki ya 28 Nyakanga 2025 bihutira kujya ku bitaro bya Gitwe, bagezeyo banga kubereka umurambo wabo ku buryo bawubonye bawushyingura taliki ya 01/08/2025.
Avuga ko bari babimye umurambo bababwira ko wageze mu buruhukiro uterekanwa.
Kayinamura avuga ko ibitaro bya Gitwe byanze kwemera ko imbangukiragutabara (Ambulance) yabyo ari yo yagonze nyakwigendera mu rwego rwo guhisha ibimenyetso, ndetse agasaba Ubugenzacyaha gukora iperereza ryimbitse kuko hari abantu babonye nyakwigendera agongwa.
Yagize ati “Twe turemera ko umwana wacu yagonzwe n’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe, ndetse hari n’abatubwiye ko Gitwe ugize ibyo uvuga utaharara kandi n’ababibonye b’abanyeshuri batubwiye ko bari kwiyigira ubuganga, ko nibabivuga babirukana.”
Akomeza agira ati “Ikiriho byo umwana yaragonzwe, twanabonye amaraso ari ku murambo we.”
Rtd. Major Bosco Kayinamura akomeza avuga ko nubwo ibitaro bivuga ko byatabaye umwana, ngo atariko byagenze kuko nta wari wabitabaje.
Avuga ko Ibitaro bivuga ko basanze umwana yihungura aho yari afite igare, bityo bagahagarara.
Ati “Ntibishoboka ko ‘ambulance’ yaba itwaye umurwayi ngo ijye kwita ku wo ibonye ku muhanda yihungura, cyangwa ngo bite ku uryamye ku muhanda.”
https://bienvenudo.com
Source : umuseke